Umujyi wa Belfast waranzwe n’imvururu zikomeye ku wa Kabiri, nyuma y’itabwa muri yombi ry’impunzi y’Umunya-Sudan ikekwaho kugira uruhare mu gikorwa cyo gutema umuntu bikomeye kugeza amugejeje hagati y’urupfu n’ubuzima.
Amashusho yakwirakwijwe yagaragaje abashinzwe kuzimya inkongi
bahanganye n’umuriro ukomeye nyuma y’uko imodoka nyinshi zitwikiwe mu mihanda
ituweho n’abaturage. Ahandi hagaragaye abantu bipfutse mu maso bashyira
imihanda bariyeri zahiye ndetse bangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Iyi
myigaragambyo yatangiye nk’igikorwa
cyo kwamagana ikibazo cy’abimukira
bavuga ko bakomeje kwiyongera mu buryo budakurikiranwa neza, ariko biza kuvamo ibikorwa by’urugomo
n’ubusahuzi. Hari amakuru avuga ko amazu n’ubucuruzi by’abaturage bakomoka ku
moko atandukanye byagabweho ibitero.
Bisi
n’izindi modoka na zo zatwikiwe mu bice bitandukanye by’umujyi mbere y’uko
polisi ishinzwe guhangana n’imyigaragambyo yinjira mu muhanda kugira ngo
itatanye abigaragambyaga.
Mbere
y’izi mvururu, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’igitero
cyakorewe umugabo umwe, aho uwari witwaje icyuma yageragezaga kumutema ku mutwe
no ku ijosi. Nyuma y’ibi, Minisitiri w’Intebe w’u Ubwongereza, Keir
Starmer, yavuze ko icyo gikorwa “giteye ubwoba kandi kibabaza umutima”.
Polisi
yatangaje ko umugabo w’imyaka 30 ukomoka muri Sudan yatawe muri yombi ndetse
aregwa kugerageza kwica, ariko ishimangira ko kugeza ubu nta bimenyetso bihari
byerekana ko icyo gitero gifitanye isano n’iterabwoba.
Izi mvururu zibaye mu gihe mu Bwongereza hakomeje kuba impaka
n’ubushyamirane ku kibazo cy’abasaba ubuhungiro n’abimukira, cyane cyane nyuma
y’ibindi bikorwa by’urugomo byagiye bibera hafi y’amacumbi acumbikirwamo
abimukira.