Umuyobozi
w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ko umwanya wo Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe gikomeye gifasha Abanyarwanda gusubira mu
mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, bikaba byaragejeje ku Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi no
gushimangira ko Jenoside itazongera ukundi.
Yabitangaje
kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka abahoze ari
abayobozi n’abakozi bo mu yari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’amakomini yari
ayigize, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 50.
Umuyobozi
w’Umujyi wa Kigali yasabye imiryango y’abazize Jenoside gukomera no gukomeza
kwihangana, abizeza ko ubuyobozi buri kumwe na bo.
Ati “Umwanya
nk’uyu wo Kwibuka abari abakozi mu nzego turimo uyu munsi, udufasha kongera
gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda kuva abakoroni bageze mu
Rwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo itazongera
kwisubiramo ukundi, no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi.”
Yakomeje
avuga ko iyo Abanyarwanda bateranye nk’uku bibuka, baba bagamije kunamira
abazize Jenoside, kubazirikana no kusa ikivi bagiye batarangije, ndetse no
guhumuriza imiryango no kubizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Yagaragaje
kandi ko abakozi n’abayobozi bishwe bari abantu bari bafite uruhare mu kubaka
Igihugu, ariko batabonye amahirwe yo gukomeza ibikorwa kubera ubutegetsi bubi
bwariho ndetse bwabicishije.
Visi
Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine, nawe yagarutse ku
buzima Abatutsi banyuzemo muri Jenoside, agaragaza uburyo benshi bibwiraga ko
abaturanyi babo bazabarengera ariko bikarangira babishe.
Yibukije
kandi ko n’ahafatwaga nk’ubuhungiro, harimo n’amadini, hari Abatutsi biciwe aho
bari bizeye kurokokera.
Yanagarutse
ku mateka abitswe n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, agaragaza
uburyo ingabo z’Umuryango Mpuzamahanga zananiwe kurinda abari barahahungiye.
Ibi kandi bishimangirwa n’ubuhamya butandukanye ndetse n’ibikubiye mu gitabo cyanditswe n’uwayoboraga izo ngabo mu Rwanda cyitwa “J’ai serré la main du diable” bishatse kuvuga ngo ‘Nasuhuje shitani’.
Muhongayire Christine yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anagaruka ku rugendo rutoroshye ariko rwuzuyemo ubwitange n’urukundo rwabaye ishingiro ry’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.
Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana
yatangiye ahumuriza Abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali
anabanza kwibutsa ko “Ubuzima bwatsinze Jenoside” nk’uko bigaragazwa
n’ibimenyetso bitandukanye biboneka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya
Kicukiro, no mu Busitani bw’Urwibutso.
Minisitiri
Bizimana yibanze kuri Nyarugenge, Kacyiru na Kicukiro nka Komini zari zigize
igice cy’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside. Yavuze ko Perefegitura ya
Kigali yateganywaga n’itegeko nshinga kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ariko
ntibyakorwa, kugeza mu 1990 nyuma y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu
rutangiye, kugira ngo byoroshye ibikorwa byo kwica Abatutsi.
Amabwiriza yahawe abayobozi b’iyi Perefegitura
n’abayobozi ba Komini zayo yari ugufata, gufunga, gutoteza, no kwica Abatutsi
bitwaga ibyitso by’Inkotanyi.
Yagarutse na
none ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Nyarugenge, Bizimana
Jean, aho agaragaza ko ari mu bateguye, bashishikariza, bitabira inama, batanga
imbunda, ndetse banayobora ibitero bitandukanye byicaga Abatutsi, by’umwihariko
kuri St Paul na Ste Famille, ikimenyetso cy’uburyo ibikorwa byo kwica Abatutsi
byateguwe kandi bigakorwa na Leta yariho.
Yagize ati:
“Amateka nk’ayo, u Rwanda ntirwakwemera ko hagira ukomeza kuyagoreka cyangwa
kuyahakana, kuko byaba ari ugushinyagurira Abarokotse”.
Yibukije ko
Jenoside ari umushinga wapanzwe neza, urategurwa kandi ushyirwa mu bikorwa.
Yasabye ko hakomeza gusigasirwa aya mateka, ari na ko dukomeza guharanira
kubaka u Rwanda twifuza kuko ari wo musanzu ukwiye ku bahagaritse Jenoside,
ndetse n’umurage ku Banyarwanda b’uyu munsi n’ejo hazaza.