• Amakuru / POLITIKI


Umutwe w’Ingabo za Iran uzwi nka IRGC watangaje ko wagabye ibitero ku bigo by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan, nyuma y’igihe cyari gishize ibi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bifite agahenge.

Ibitero bya Iran kuri ibi bihugu byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. IRGC yavuze ko biri mu murongo wo kwihorera nyuma y’aho Amerika irashe ku byambu bya Iran n’ibirwa byayo biri mu muhora wa Hormuz.

Ibi bitero bishya bya Amerika byagabwe kuri Iran bitegetswe na Perezida Donald Trump washinje Iran kurasa indege y’intambara y’igihugu cye mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Iran ivuga ko atari yo yarashe iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa ‘Apache’.

Mu itangazo IRGC yashyize hanze, yavuze ko muri ibi bitero yifashishije indege zitagira abapilote, irasa ibirindiro bya Amerika byitwa US Fifth Fleet biri muri Bahrain, ibya Ali Al Salem biri muri Kuwait.

Mu kurasa ku birindiro bya Azraq biri muri Jordan, Iran bwo yifashishije ibisasu bya missile bifite ubushobozi bwo kugenda intera ndende.

IRGC yakomeje ivuga ku mu bipimo 21 yari igambiriye yahamijemo bine birimo n’indege y’intambara ya F-35 yari iparitse muri Jordan. Yavuze ko kandi yarashe drone yo mu bwoko bwa US MQ-9 yari mu kirere cya Iran mu mujyi wa Jam.

Kugeza ubu Iran ivuga ko yiteguye gukomeza no kongerera ubukana ibi bitero byayo mu gihe cyose Amerika itahagarika kuyirasaho.

Amerika ntacyo iratangaza kuri ibi bitero bya Iran ku bafatanyabikorwa bayo bo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Bahrain na Kuwait byemeje iby’ibi bitero Iran yigambye kubigabaho.

Kongera guhangana kwa Amerika na Iran kuje nyuma y’iminsi mike ubutegetsi bwa Tehran burasanye n’igisirikare cya Israel.

Intambara ihanganishije izi mpande yatangiye ku wa 28 Mata 2026, nyuma y’aho Amerika na Israel bifashe icyemezo cyo kurasa Iran, mu bitero byaguyemo abayobozi batandukanye barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga, Ali Khamenei.

Iran ntiyari iherutse kurasa ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kuko yo na Amerika byari byaremeranyije ku gahenge k’iminsi 60, mu gihe hakiganirwa ku masezerano yo guhagarika intambara burundu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments