Umutwe
w’Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps, wasohoye ku wa
Gatatu amashusho agaragaza misile ziraswa ku byo watangaje ko ari ibirindiro
by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziei mu karere k’Uburasirazuba bwo
Hagati, nyuma y’ibitero Amerika yagabye mu majyepfo ya Iran mu ijoro ryabanje.
Nubwo igihe
nyacyo n’aho ayo mashusho yafatiwe bitashoboye kwemezwa n’inzego zigenga,
agaragaza misile zifiteho amafoto y’abahoze ari abayobozi bakomeye ba IRGC
barimo Hossein Salami, Amir Ali Hajizadeh na Mohammad Bagheri.
Kuri izo
misile hari handitse amagambo agira ati “A Tribute to the Leaders”, bisobanurwa
nko guha icyubahiro abo bayobozi.
Mu itangazo
ryayo, IRGC yavuze ko yagabye ibitero ku “birindiro byinshi by’ingabo za
Amerika byo ku butaka no mu mazi” mu rwego rwo gusubiza icyo yise ibikorwa
by’ubushotoranyi Amerika yakoreye mu majyepfo ya Iran.
Uyu mutwe
wanaburiye ko nihagira ibindi bitero byongera kugabwa kuri Iran, uzasubiza
ukoresheje imbaraga zisumbuyeho.
IRGC yavuze
kandi ko yibasiye ibirindiro 21 bifitanye isano n’ingabo za Amerika mu karere,
ndetse ikavuga ko yarashe indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper
mu gace ka Jam County.
Nk’uko
byatangajwe na IRGC, misile ndende zikoresha lisansi ikomeye (solid-fuel missiles)
zifashishijwe mu kurasa ahantu hatandukanye harimo hangari zibikwamo indege
z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 Lightning II ndetse n’ikigo cy’ubuyobozi
n’itumanaho cya gisirikare kiri muri Al-Azraq.
Ku ruhande
rwa Amerika, ubuyobozi bwa gisirikare bwemeje ko bwagabye ibitero mu ijoro
ryabanje ku bikorwaremezo by’ubwirinzi bwo mu kirere bya Iran, birimo radar,
ibigo bigenzura ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ibikoresho by’igenzura biri
hafi ya Strait of Hormuz.
Washington
yavuze ko ibyo bikorwa byari uburyo bwo kwirwanaho nyuma y’uko indege ya
gisirikare ya Amerika yo mu bwoko bwa AH-64 Apache ivugwa ko yarashwe cyangwa
ikagwa hafi ya Strait of Hormuz, ndetse no kubera ibindi bitero Amerika ivuga
ko byibasiye abasirikare bayo n’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Aya makimbirane
mashya yatumye ibihugu byo mu karere bifata ingamba z’umutekano zikomeye.
Muri
Bahrain, abaturage basabwe gutuza no kujya ahantu hizewe nyuma y’uko impuruza
z’umutekano zumvikanye mbere y’umuseke wo ku wa Gatatu.
Ingabo za
Kuwait zatangaje ko zafashe misile n’ibindi byari biri mu kirere byafatwaga
nk’ibyateje ikibazo cy’umutekano, mu gihe ingabo za Jordan zatangaje ko
zahagaritse misile eshanu zari zoherejwe mu gace ka Azraq, mu Ntara ya Zarqa.
Iri zamuka
ry’umwuka mubi rije nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ku
wa Kabiri ko abapilote bari mu ndege ya Apache yagize impanuka hafi y’umuhora
wa Hormuz bameze neza.
Yagize ati:
“Turatangaza raporo ejo, ariko abapilote bameze neza.”
Ibi bibaye
kandi nyuma y’uko Iran na Israel byongeye kugabana ibitero ku Cyumweru, mu
byafatwaga nk’imirwano ya mbere kuva hashyirwaho agahenge muri Mata. Nyuma
yaho, impande zombi zemeye guhagarika ibitero ku wa Mbere.
Abasesenguzi
bavuga ko nubwo impande zombi zikomeje kuvuga ko ziri kwirwanaho, gukomeza
guhanahana ibitero bishobora kongera umutekano muke mu karere kose
k’Uburasirazuba bwo Hagati no kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga bunyura
mu muhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi z’ubwikorezi bwa peteroli ku isi.
Like This Post? Related Posts