Abakunzi b’umupira w’amaguru mu murwa mukuru wa Syria, Damascus, bakiriye neza irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 binyuze mu birori byarimo imikino, ibikorwa by’ubuhanzi ndetse n’am’écran manini yerekanagaho imikino iri kuba imbonankubone.
Amashusho yafashwe ku wa Kane yagaragaje abafana benshi bageze
ahabereye ibi birori bambaye imyambaro y’amakipe bakunda. Hari kandi ibikorwa
bitandukanye byagaragazaga ibyishimo, abantu basura aho ibikorwa biri kubera
ndetse n’amaduka acuruza ibikoresho by’umupira by’umwihariko ibifitanye isano
n’Igikombe cy’Isi.
Umwe
mu bafana witwa Ahmed Al-Laham yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona igihugu
cyongera kwakira ibikorwa nk’ibi nyuma y’igihe kirekire cy’intambara n’ibibazo
by’umutekano.
Yagize
ati: “Birashimishije kubona igihugu kiri gukira no kubona ibikorwa nk’ibi
bibera hano, abantu bakaza baturutse muri Jordan
no mu bihugu byo mu karere ka Gulf. Bitanga icyizere kandi bikongera morale ku
Banyasiriya ndetse no kuri Syria muri rusange.”
Yakomeje
avuga ko kurebera hamwe imikino n’abandi bafana bituma abantu bumva neza
ibyishimo n’ikirere cy’Igikombe cy’Isi.
Ibitangazamakuru
byo muri Syria byatangaje ko Festival y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yateguwe ku
bufatanye n’Ikigo cya Syria gishinzwe imurikagurisha n’amasoko mpuzamahanga.
Iri kubera ahitwa Old Exhibition City ahateganye na Dama Rose Hotel i Damascus
kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.
Irushanwa
ryatangiye ku wa Kane n’umukino wahuje Mexico
na South Africa, warangiye Mexico itsinze
ibitego 2-0. Uyu mukino wanavuzweho cyane kubera amakarita atatu atukura
yatanzwe n’umusifuzi, harimo abiri yahawe South Africa n’irindi rimwe rya
Mexico.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizakomeza kugeza ku wa 19 Nyakanga,
kikaba cyakiriwe ku bufatanye na Leta
zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Ni ku
nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 48.