Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yasabye ba Ofisiye Bakuru 108 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (Rwanda Defence Force Command and Staff College) gukoresha ubumenyi bahawe bayoborana ubutwari, ubushishozi ndetse n’intego isobanutse igamije kurinda inyungu z’igihugu n’abaturage.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo wabereye ku cyicaro cy’iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko nubwo amasomo aba Ofisiye bahawe yabongereye ubushobozi mu miyoborere ya gisirikare no guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, hari indangagaciro z’ingenzi zitigishirizwa mu ishuri ahubwo umuntu agomba kuzitoza no kuzikurana.
Ubutwari mu bihe by’igeragezwa
Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi nyawe asabwa kugira ubutwari bwo gufata ibyemezo no mu bihe bitoroshye, kabone n’iyo ataba afite amakuru yose cyangwa ngo amenye neza uko ibintu bizagenda nyuma.
Yagize ati: “Hari ibintu ishuri ridashobora kubigisha, ahubwo mugomba kubyitoza ubwanyu. Icya mbere ni ubutwari. Ntabwo buri gihe muzabona ibisubizo cyangwa icyizere cy’ibizakurikiraho, ariko ubutwari ni bwo bufasha umuyobozi gufata ibyemezo bikwiye n’ubwo haba hari urujijo cyangwa igitutu.”
Ubushishozi ni inkingi y’ubuyobozi bwiza
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko uko umuntu agenda azamuka mu nshingano, ari na ko ibyemezo afata bigira ingaruka ku bantu benshi kurushaho, bityo ko ubushishozi bugomba kumubera umuco wa buri munsi.
Yasobanuye ko ubushishozi buturuka ku bunararibonye, ku gukorana neza n’abandi no ku kwemera kwigira ku makosa kugira ngo umuntu ashobore gukosora no kunoza imikorere.
Ati: “Ubushishozi bwubakwa n’uburambe, gukorana n’abandi ndetse no kwemera kwigira ku makosa kugira ngo umuntu abashe gukosora aho bikenewe.”
Kurinda abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko ikintu cya gatatu kigomba kuranga buri musirikare ari ukugira intego yumvikana kandi ihamye.
Yibukije ko intego nyamukuru y’Ingabo z’u Rwanda ari ukurinda abaturage, kubungabunga ubusugire bw’igihugu no gukomeza gushyigikira iterambere ryacyo.
Yagize ati: “Intego ituruka ku kumenya neza icyo urwanira. Ku Rwanda, iyo ntego ishingiye ku kurinda abaturage bacu n’ubusugire bw’igihugu cyacu, no gukomeza urugendo rwo guhindura igihugu cyacu.”
Izina ry’Ingabo z’u Rwanda ryubatswe n’umurava
Umukuru w’Igihugu yibukije aba basirikare ko icyizere n’ishema Ingabo z’u Rwanda zifitiwe haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga bitaturutse ku bw’amahirwe, ahubwo byavuye ku murava, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byaranze abasirikare mu myaka myinshi ishize.
Yasabye aba Ofisiye kurinda uwo murage no gukomeza kuwusigasira binyuze mu buyobozi bushingiye ku bunyangamugayo, ubwitange no kubazwa inshingano.
Ati: “Mugomba kuyobora mufite ubunyangamugayo kandi ntimuzigere muhagarika kwiga no kwiteza imbere.”
Kwitegura isi ihinduka umunsi ku wundi
Perezida Kagame yanagarutse ku mpinduka zikomeje kuba ku rwego rw’isi, zirimo iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’imbogamizi nshya z’umutekano zigaragara hirya no hino.
Yavuze ko abasirikare b’iki gihe basabwa guhora bongera ubumenyi no kwagura ubushobozi kugira ngo babashe guhangana n’izo mpinduka no gukomeza kurinda igihugu mu buryo bunoze.
Ba Ofisiye 108 bahawe impamyabushobozi
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yavuze ko abanyeshuri 110 ari bo bari batangiye aya masomo, ariko babiri muri bo ntibabasha kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.
Mu barangije harimo ba Ofisiye 20 baturutse mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda, mu gihe abandi bose bakomoka mu Ngabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame yashimiye ibihugu byohereje abasirikare babyo kwigira mu Rwanda, avuga ko ayo mahugurwa afasha mu gukomeza kubaka ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu bitandukanye, cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere ndetse n’isi muri rusange.
Yanashimiye abarimu n’ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ku ruhare rwabo mu gutanga amasomo y’ubuziranenge no gukomeza guteza imbere ubumenyi bwa gisirikare.
Lt. Col. Walter Kageruka yabaye uwa mbere
Mu muhango wo gusoza amasomo, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza kurusha abandi. Lt. Col. Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda ni we wegukanye umwanya wa mbere mu banyeshuri bose barangije aya masomo, ahabwa igihembo nk’uwahize abandi mu myigire no mu myitwarire.
Uyu muhango wasize Perezida Kagame ashimangiye ko ejo hazaza h’umutekano w’u Rwanda hazashingira ku buyobozi bufite icyerekezo, indangagaciro zikomeye n’ubunyamwuga biranga abasirikare bahabwa inshingano zo kurinda igihugu n’abaturage bacyo.
Perezida Kagame yasoje amahugurwa y'ibyumweru 46 yahawe ba ofisiye 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika
Like This Post? Related Posts