• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umujyi wa Kinshasa wazindutse uri mu mwuka mubi w’umutekano muke hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Palais du Peuple). Mu ntera itari kure y’iyi ngoro, abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwerekeza ku cyicaro cy’ishyaka ECiDé (Engagement pour la Citoyenneté et le Développement), aho abayobozi batandukanye b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahamagariye abaturage guhurira mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko rya referandumu riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Aho hantu hari umwuka w’ubushyamirane, aho amatsinda y’abigaragambya yavugaga amagambo yamagana uwo mushinga w’ivugururwa, mu gihe abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagendaga bahagera umwe ku wundi. 

Perezida wa ECiDé, Martin Fayulu, yari amaze kugera aho hantu ari kumwe na Delly Sesanga n’abandi banyapolitiki, bose bagaragaza ubushake bwo gukorera imyigaragambyo imbere ya Palais du Peuple nubwo hari umutekano ukomeye wahashyizwe.

Ku ruhande rwa Leta, Polisi y’Igihugu ya RDC (PNC) yari yohereje umubare munini w’abapolisi n’abashinzwe guhangana n’imyigaragambyo hafi ya Palais du Peuple. Imihanda yose yinjira muri ako gace yari yarashyizwemo abashinzwe umutekano mu rwego rwo gukumira imvururu.

Martin Fayulu yabwiye abayoboke be ati: “Tuzakora imyigaragambyo yacu nk’uko byateganyijwe.” Aya magambo yakiriwe n’amashyi menshi ndetse n’amajwi y’abamushyigikiye.

Mbere y’uko imyigaragambyo itangira ku mugaragaro, ibintu byari byamaze gufata indi ntera ku muhanda wa Avenue de l’Enseignement. 

Aho habereye imirwano hagati y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abagize umutwe wa Force du Progrès, ushyigikiye ubutegetsi buriho. Habayeho gukubitana no guterana ibintu bitandukanye, bituma abaturage benshi bahunga mbere y’uko inzego z’umutekano zitabara.

Amakuru ava muri bamwe mu bari aho avuga ko Martin Fayulu yakomeretse bikomeye muri iyo mvururu, nubwo kugeza ubu hatarashyirwa ahagaragara ibisobanuro birambuye ku buryo yakomerekeyemo cyangwa uko ubuzima bwe buhagaze.

Mu gihe abantu bakomeje kugera ahari kubera imyigaragambyo, haracyari impungenge ku cyerekezo ibintu bishobora gufata. 

Abateguye iki gikorwa bavuga ko bazakomeza kwamagana ibyo bita kugerageza guhindura gahunda y’itegeko nshinga binyuze muri referandumu, mu gihe ubuyobozi bwo bukomeje gushimangira ko bugomba kubungabunga umutekano.

Kugeza Saa Sita z’amanywa, amaso y’abaturage benshi yari akomeje kwerekezwa kuri uyu mwuka mubi uri hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’inzego z’umutekano, mu gihe impaka zikomeye zikomeje ku kibazo cya referandumu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments