Guverinoma ya Equatorial Guinea yeguye ku mirimo yayo nyuma yo kunengwa kutagera ku ntego yari yiyemeje, aho bivugwa ko yari imaze kugera kuri 10% gusa by’imihigo yayo.
Ibi byatangajwe na Visi Perezida w’iki gihugu, Teodoro Nguema Obiang Mangue, wavuze ko Minisitiri
w’Intebe Manuel Osa Nsue Nsua n’abagize
Guverinoma bose beguye ku mirimo yabo.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Visi Perezida yavuze ko uku kwegura
gushingiye ku musaruro muke wa Guverinoma, ugereranyije n’ibyo yari yitezweho
n’abaturage.
Yagize
ati: “Ihame riroroshye: inshingano rusange zigomba kujyana n’ibisubizo.”
Yongeyeho
ko Leta yari yarahaye Guverinoma ubushobozi buhagije mu nzego zitandukanye
zirimo abakozi, ibikoresho n’ingengo y’imari, ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba
ryaragaragaje intege nke.
Yavuze
ko kuba Guverinoma yari igeze kuri 10% by’imihigo yayo bigaragaza ko itashoboye
kuzuza inshingano yari ifite zo kugeza serivisi nziza ku baturage.
Kwegura k’iyi Guverinoma kugaragaza igitutu gikomeje gushyirwa ku bayobozi bo muri Equatorial Guinea cyo gutanga umusaruro ugaragara, cyane cyane mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kunoza imiyoborere.