Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Karuretwa yasimbuye
Brig. Gen Ronald Rwivanga uherutse gutorerwa inshingano nshya zo kuyobora
umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho
rukomeye (EASF). Rwivanga yatangiye izo nshingano muri Gicurasi 2026, asimbuye
Brig. Gen Paul Kahuria Njema wo muri Kenya wari urangije manda ye y’imyaka
itatu.
Brig. Gen Karuretwa yari asanzwe ari Umuyobozi
Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda. Ni inshingano
azakomeza gufatanya no kuvugira ingabo z’u Rwanda.
Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu 1992, akaba
yarize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mbere yo gukomereza amasomo ye
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri The Fletcher School of Law and
Diplomacy, aho yakuye impamyabumenyi za Master’s mu bijyanye n’umubano
mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga.
Mu rugendo rwe rwa gisirikare, yakoze inshingano
zitandukanye zirimo kuba umusirikare mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru
w’Igihugu, kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, kuba Umujyanama wa
Perezida mu bya gisirikare n’umutekano hagati ya 2011 na 2016 no kuba Perezida
w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Yabaye kandi Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa
Repubulika kuva mu 2013 kugeza mu 2021.