• Imyidagaduro / ABAHANZI

Miss Rwanda 2016, Jolly Mutesi, yatangaje ko yamaze gushyikiriza abanyamategeko be ikibazo afitanye n’umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool, nyuma y’ibirego uyu muhanzi aherutse kumushinja birimo ibyo yise uburiganya.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jolly yavuze ko atafashe mu buryo bworoshye amagambo yatangajwe na Bebe Cool, ahubwo yahisemo gukoresha inzira zemewe n’amategeko kugira ngo ukuri kumenyekane.

 Yagize ati: “Ndashaka kubamenyesha ko ibirego byatangajwe na Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool, ntabifashe nk’ibintu byoroheje. Mu rwego rwo kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe kandi gikemurwe hakurikijwe amategeko, namaze kugishyikiriza abanyamategeko banjye kugira ngo bagikurikirane mu buryo bwemewe n’amategeko.”

 Ibi bibaye nyuma y’uko Bebe Cool ashyize hanze ibyo avuga ko ari ibimenyetso bishimangira ko yaba yarahuye n’ibibazo by’amikoro cyangwa amasezerano atarubahirijwe na Jolly Mutesi. Uyu muhanzi kandi yari yatangaje ko azakomeza gushyira hanze amakuru n’ibimenyetso kugira ngo asobanure ibyo ashinja uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda.

 Icyemezo cya Jolly cyo kwifashisha abanyamategeko gishobora gutuma uru rubanza rwerekeza mu nkiko, aho impande zombi zizaba zisabwa gutanga ibimenyetso bishimangira ibyo zivuga.

 Kugeza ubu, nta rwego rw’ubutabera cyangwa urw’amategeko ruratangaza ko rwatangiye gukurikirana ku mugaragaro iki kibazo, ariko amagambo ya Jolly agaragaza ko yiteguye kurengera izina rye mu buryo bwemewe n’amategeko.

 Ese uru rugamba hagati ya Bebe Cool na Miss Mutesi Jolly ruzarangirira ku bwumvikane cyangwa ruzakomereza mu nkiko? Ibyo ni byo benshi bakomeje gukurikiranira hafi.**

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments