Mu gihe
uruganda rw'imyidagaduro n'ubuhanzi mu Rwanda rukomeje gutera imbere ku rwego
rushimishije, umujyi wa Kigali witeguye kwakira kimwe mu birori bikomeye kandi
bitegerejwe na benshi, Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards –
Edition 2, bizaba tariki ya 19 Nyakanga 2026 guhera saa Kumi n'Ebyiri
z'umugoroba (6:00 PM).
Ibi birori
bizahuza abahanzi, abanyamideli, abakora filime, ababyinnyi, abanyamakuru,
abatunganya ibirori, abakora ubucuruzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse
n'abakunzi b'imyidagaduro baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.
Uyu mwaka,
ibirori byateguwe byahawe insanganyamatsiko igira iti:Turi Ijwiri
Rihindura Uuzima –Imitekerereze Myiza ni Ejo Heza
Iyi
nsanganyamatsiko igamije gushishikariza urubyiruko gukoresha impano n'ubuhanzi
bafite mu kubaka ejo hazaza heza, no kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
n'ibindi bishobora kubangiriza ubuzima n'iterambere.
Abateguye
ibi birori batangaza ko Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards igamije
kuba urubuga ruhuza impano, ubucuruzi, imyidagaduro n'ubukangurambaga bugamije
impinduka nziza muri sosiyete nyarwanda.
Muri uyu
mwaka hitezwe kwitabira ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro,
imyidagaduro n'imideri mu Rwanda, harimo abahanzi, abanyamideli, abakora
filime, abanyamakuru n'abatunganya ibikorwa by'ubuhanzi bakomeje kugira uruhare
rukomeye mu iterambere ry'uru rwego.
Abazitabira
bazahabwa amahirwe yo gukurikira ibikorwa byinshi birimo:Imurikamideli (Fashion
Show).Imurikabikorwa n'Ubucuruzi (Exhibition & Trade Fair), Red Carpet
Experience,Ibirori byo Gutanga Ibihembo,Imbyino n'Imyiyereko y'Umuco ,Kwerekana
kwa Filime (Film Screening).Ibitaramo by'Abahanzi.Guhura no Guhanahana Ubumenyi
hagati y'abakora mu rwego rw'ubuhanzi
Ibikorwa
by'imurikabikorwa bizatangira ku manywa, naho ibirori nyamukuru byo gutanga
ibihembo bitangire saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.
Komite
itegura Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards iramenyesha abakandida
bose n'abakunzi babo amabwiriza yemewe yo gutora muri iri rushanwa aho Kugira
ngo umukandida ahabwe Igikombe (Trophy), agomba kuba yarabonye nibura amajwi
1,000.,Umukandida uzagira amajwi menshi mu cyiciro cye ni we uzatangazwa
nk'uwatsinze.
Nkuko
twabibwiwe n’abari gutegura icyo gikorwa abazaba bagize
amajwi menshi nibo bazahembwa ndetse n’Icyemezo cy’ishimwe ,Mu gihe
abazaba baritabiriye bose bazahabwa icyemezo cy’ishimwe gusa
Yakomeje
avuga ko mu rwego rwo kurushaho kongera ihangana n'ishyaka mu bakandida,
uzaba yaragize amajwi menshi kurusha abandi batsinze bose mu irushanwa ryose
azahabwa Agaciro Grand Prize ingana na 1,000,000 Frw.
Abakandida
bose barasabwa gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza no gushishikariza abakunzi
babo gutora kugira ngo bongere amahirwe yo gutsinda.
Iki gikorwa
cy’gaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition 2 cyatewe inkunga
n’ibigo bitandukanye hano muri Kigali nka Vexta Ltd,Nzissa
Global Media GmbH,Truth Media.IBIGWI International Studio,Ebroz Studio
Abategura
ibi birori bakomeje kwakira abandi baterankunga, abafatanyabikorwa
n'abashoramari bifuza gushyigikira iterambere ry'ubuhanzi n'imyidagaduro mu
Rwanda.
Mu gihe
imyiteguro igeze kure, Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards 2026
ikomeje kwiyerekana nk'imwe muri gahunda zikomeye zizahuza impano,
imyidagaduro, ubucuruzi n'ubukangurambaga bwubaka sosiyete nziza.
Ni ibirori
bitegerejwe kuzatanga urubuga rwo kugaragaza impano, guhemba indashyikirwa no
gukomeza guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro n'imideri mu Rwanda.
Biteganyijwe
ko ibirori bya Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition
2 bizaba tariki 19 Nyakanga 2026 ariko aho bizabera hakaba hazamenyekana
mu minsi iri imbere