Nyuma
y’ibyumweru byinshi ahishura buhoro buhoro gahunda yo gutaramira abafana be mu
gitaramo gikomeye mbere y’uko uyu mwaka urangira, umuhanzi w’icyamamare muri
Uganda, King Saha, yamaze gushyira iherezo ku gihirahiro yari yarashyizemo
abakunzi be.
Uyu muhanzi,
amazina ye nyakuri akaba Mansur Semanda, yatangaje ku mugaragaro ko igitaramo
cye gikurikira kizabera kuri Kololo Independence Grounds ku wa 14 Kanama 2026.
Aya makuru
yayatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abafana ifoto yamamaza
iki gitaramo iherekejwe n’amagambo agira ati: “Mark the Date”, asaba abakunzi
be kuzashyira uyu munsi ku rutonde rw’iminsi y’ingenzi bagomba kwitabira.
Igitaramo
kizaba cyitwa “King Saha Live in Concert”, kikaba gitegerejwe n’imbaga
y’abafana be ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki wa Uganda.
Mu mezi
ashize, King Saha yakunze gutangaza ko hari igikorwa gikomeye ari gutegura,
ibintu byatumye abakunzi b’umuziki batangira gukeka aho kizabera n’igihe kizabera.
Benshi mu
bafana be bagiye bagaragaza amatsiko ku mbuga nkoranyambaga, basaba uyu muhanzi
gutangaza amakuru arambuye ku gitaramo cye gikurikira nyuma y’intsinzi yagiye
agira mu bitaramo no mu ndirimbo yasohoye mu bihe bya vuba.
Itangazo
ry’iki gitaramo ryakiriwe neza n’abakunzi be, aho benshi batangaje ko biteguye
kuzitabira ku bwinshi kugira ngo bashyigikire umwe mu bahanzi bafite izina
rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Itangazwa
ry’iki gitaramo rije nyuma y’iminsi mike King Saha avuzwe cyane mu
bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yatangaje mu gitaramo
cya Kazibwe Kapo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu gihe yari
ari ku rubyiniro, King Saha yagaragaje kutishimira imyitwarire ya Hon. Haruna
Kasolo wari mu bitabiriye icyo gitaramo.
Uyu muhanzi
yamushinje kuba yaragize uruhare mu guhagarika igitaramo yari ateganyije
gukorera mu Karere ka Kyotera mu mwaka wa 2025, ibintu yavuze ko byamuteje
igihombo gikomeye mu rwego rw’amafaranga ndetse no mu bikorwa bye bya muzika.
Aya magambo
yakurikiwe n’impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye King
Saha mu byo yavuze mu gihe abandi basabaga impande zombi kuganira no gukemura
ikibazo mu bwumvikane.
King Saha
agiye gukora iki gitaramo afite icyizere kinini nyuma y’igihe cyiza amaze
kunyuramo mu muziki we.
Mu myaka
yashize yakomeje gushyira hanze indirimbo zakunzwe cyane, zituma akomeza kuba
umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane muri Uganda. Uretse kuba afite abafana
benshi, yanashimiwe uburyo akomeje guhanga indirimbo zikora ku mitima y’abatari
bake.
Abakurikiranira
hafi ibyijyanye niby’imyidagaduro muri Uganda bavuga ko “King Saha Live in Concert”
ishobora kuba kimwe mu bitaramo bikomeye cyane bizabera muri Uganda muri uyu
mwaka, cyane cyane kubera ubwinshi bw’abafana be n’amateka ya Kololo
Independence Grounds yakiriye ibitaramo by’abahanzi bakomeye mu karere.
Mu gihe
hasigaye ibyumweru bike ngo iki gitaramo kibe, abafana ba King Saha bakomeje
kugaragaza ibyishimo n’icyizere ko azabategurira igitaramo kidasanzwe.
Benshi
bavuga ko bategereje kubona uko azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
ndetse n’abahanzi ashobora kuzatumira kugira ngo bazamufashe gususurutsa
abazitabira.
Niba
imyiteguro izagenda nk’uko biteganyijwe, ku wa 14 Kanama 2026, Kololo
Independence Grounds izongera kwakira imbaga y’abakunzi b’umuziki bazaba baje
kwizihiza urugendo rwa King Saha, umwe mu bahanzi bakomeje kugira uruhare
rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Uganda.