• Imyidagaduro / ABAHANZI

 Umukinnyi w’iteramakofe wo muri Uganda akaba n’Umushabitsi , Shakib Cham Lutaaya, yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko agikomeje kuba umugabo wa Zari Hassan, nyamara hashize iminsi mike uyu mugore atangaje ko batandukanye.

Ibi Shakib yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 18 Kamena 2026, aho yabajijwe niba agikomeje kuba umugabo wubatse.

Mu gusubiza, yagize ati: "Yego."

Ubwo yakurikizwagaho ikibazo cyo kumenya uwo mugore ari we, Shakib yasubije mu buryo bwateye benshi urujijo.

Ati "Umuntu nari mfite ni na we nkiri kumwe na we."

Nubwo atigeze avuga izina rya Zari Hassan mu buryo buziguye, benshi bahise bumva ko yavugaga uyu mugore bari bamaze imyaka itanu bakoze ubukwe kandi bakunze kugaragara bari kumwe mu ruhame.

Ibi byabaye nyuma y’uko Zari Hassan ashyize hanze itangazo ku rubuga rwa Instagram, rivuga ko we na Shakib bafashe umwanzuro wo gutandukana nyuma yo kubona ko batakibasha gukomeza urugendo rwabo nk’abakundana.

Muri iryo tangazo, aba bombi bavuze ko batandukanye kubera ibyo bise "kutumvikana ku buryo budashobora gukemuka", ariko bashimangira ko nta rwango cyangwa amakimbirane ari hagati yabo.

Icyakora amagambo ya Shakib yatumye benshi bongera kwibaza niba koko aba bombi baratandukanye nk’uko byatangajwe cyangwa niba hakiri amahirwe yo kongera kubunga.

Mu kiganiro kimwe, Shakib yanavuze ko ameze neza mu mutima kandi ko ari guhangana n’ibi bibazo nk’umuntu mukuru.

Ati: "Ndimo kubyitwaramo nk’umuntu ukuze."

Zari Hassan na Shakib Cham Lutaaya bamamaye cyane binyuze muri gahunda ya Netflix yitwa ‘Young, Famous & African’, aho abakunzi babo bakomeje gukurikirana bya hafi iby’urukundo rwabo.

Kugeza ubu nta n’umwe muri bo uratangaza niba hari icyahindutse nyuma y’itangazo ryo gutandukana.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments