Niyitegeka Emile
umaze kumenyekana nka Dj Niyem mu tubyiniro dutandukanye kandi
dukomeye hano mu mujyi wa Kigali yahishuye ko mu buzima bwe bwite yize
amashanyarazi ariko akisanga mu kazi ko
kuvanga umuziki
Mu kiganiro
kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wacu
yamuganiriye ku rugendo rwe muri muzika kugeza ubu ageze ku rwego mpuzamahanga ndetse no
gucurangira ibyamamare bitandukanye hano
mu Rwanda.
Dj Niyem
yagize ati “ niba ubyibuka neza mu mwaka 2021 nibwo isi
yose yari yugarijwe n’icyorezo
cya Covid-19 nibwo natangiye kwiga
ibijyanye n’ubudj nifashishije urubuga
rwa Youtube mu gihe bamwe bari barabuze ibyo bakora birirwaga bareba filime ku mbuga nkoranyambaga ariko kubera inzozi yari afite yafashe
umwanya we wose yiga ibijyanye no
gucuranga ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto bizwi nka Graphic Design
kuko yumvaga yifuza ko nyuma y’ibyo bihe
bigoye yagombaga kugira akazi kamubeshaho
neza kandi yarize amashanyarazi ariko
yaje kwisanga mu kuvanga umuziki .
Nyuma ya Covid-19 abantu bavuye mu rugo nibwo yatangiye kujya naya ahantu hari abaDj
bari bamaze kubaka izina hano mu Rwanda
atangira kwihugura mu bintu byose harimo kumenya umwihariko wabo ,ari nako abigiraho ibintu bitandukanye
birimo nko kumenya umuziki bacurangira abakunzi ba muzika.
Yakomeje agira
ati sinarekeyeho kuko iyo yageraga mu
rugo yasubiragamo ibyo yabonaga bakoze ku buryo byaje kumutera ingufu zo kumenya ubwoko bwose bw’indirimbo ndetse no kumenya icyo
abantu acurangira bakunda.
Dj Niyem
muri urwo rugendo rwe yanigiyemo kumenya
uko azamenya ibyo abantu akunda akajya abaha
umwanya wo kumusaba indirimbo bikaba byaragiye bituma agenda akundwa n’abao ari gucurangira
Nkuko yakomeje atubwira urugendo rwe mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2022
nibwo yabonye akazi ke ka mbere aho
yacurangiye mu biroi byabereye mu Ubumwe
Grand Hotel mu mujyi wa Kigali aho yaje kwerekana ubuhanga bwe mu gucuranga ,ibintu byatumye ubuyobozi bw’iyo
hotel bwaraje kumuha akazi kubera abakiliya bayo .
Uko kugaragaza
ubuhanga mu mucurangire byatumye Dj Niyem
izina rye rikomeza kumenyekana cyane ku buryo yageze aho atangira gutumirwa gucuranga mu bigo bya Leta
nka Minecofin ,BNR .Water Aids
ndetse ni bindi birori bitandukanye
hano muri Kigali.
Kugeza ubu
Dj Niyem iyo muganiriye akubwira ko
yishimira ibyo amaze kugeraho muri aka
kazi ko kuvanga umuziki mu birori bitandukanye
kuko yishimira ko kugeza ubu ari Dj
wihariye wa Juno Kizigenza , akaba
anishimira kuba yataramiye mu nzu z’Imyidagaduro zikomeye muri Kigali nka Kigali Univers mu gitaramo cyitabiriwe na Jose
Chameleon , Culture Gala na Epic
Brunch muri Atelier du Vin
Juno
Kizigenza mu kumurika SKOL MALT muri Kigali Univers, ndetse no mugitaramo cya
Jose Chameleon muri Kigali Univers. Na CULTURE GALA muri Atelier Du Vin na EPIC
BRUNCH muri Atelier Du Vin.
Mu bindi bintu byinshi
Dj Niyem ashima n’uko impano ye yafata nk’inzozi akiri muto zabaye
impamo kandi yari yarize amashanyarazi kandi kuri
ubu akaba yitunze n’umuryango we
nta kiguzi yayitanzeho
ikindi yifuzaga byari kuzagira umwana muto w’urubyiruko yafasha kugeza ku nzozi zo kuba umudj nta kiguzi
atanze .
Dj Niyem Asoza yatubwiye ko
nyuma y’umwaka umwe gusa akora
ako kazi muri 2023 yahuye na Dj Crush umwe mu bavanga muziki ba bakobwa wari
ufite inzozi zo kizaba umuvanga muziki w’umwuga amusaba ko yamwigisha aramwigisha ku buntu , ubu akaba ari umwe mu badj ba bakobwa bakunzwe hano muri Kigali aho akunda kugaragara
mu bitaramo hano mu Rwanda ndetse
no mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba .
Ubu Dj Niyem ubu abifuza kumva no gusohokera aho yacurangiye ko ari gukorera mu tubyiniro dutandukanye nko kwa Didy D’Or Lounge , Sky Sport Lounge i Remera ndetse na handi henshi hatandukanye , yanasabye abakuzni be gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyamba ze kandi nawe yiteguye gukomeza kubaha umuziki mwiza .