• Imyidagaduro / IBITARAMO

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026,Nyuma yuko abahanzi bose bazitabira Iwacu na Muzika Festival 2026 basesekaye mu karere ka Huye  bakoranye siporo n'abakunzi babo muri ako karere.

Icyo gikorwa kitabiriwe na bamwe mu bayobozi muri ako karere barangajwe imbere na Mayor Ange Sebutege n'umuyobozi bwa East Africa Promoters Mushyoma Joseph  cyari kigamije gushishikariza abatuye umujyi wa huye kujya  bakora sipore ndetse no gusabana mbere yuko bataramirwa nabo bahanzi .

Abahanzi bose bazitabira icyo gitaramo cya MTN Iwacu na Muzika Festival uyu mwaka muri izo siporo bagaragaye bishimanye na abakunzi bako kugeza basoje .

Iyo siporo rusange yazengurutse bimwe mu bice by'umujyi wa Huye bizagusorezwa muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda aho bakoreye imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 aribwo igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 kizaba kuri stade ya Kaminuza y'u Rwanda guhera i Saa sita kugeza mu masaha ya nimugoroba


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments