Kuri uyu
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026,Nyuma yuko abahanzi
bose bazitabira Iwacu na Muzika Festival 2026 basesekaye mu karere ka Huye bakoranye siporo n'abakunzi babo muri ako
karere.
Icyo gikorwa
kitabiriwe na bamwe mu bayobozi muri ako karere barangajwe imbere na Mayor Ange Sebutege n'umuyobozi
bwa East Africa Promoters Mushyoma Joseph cyari kigamije gushishikariza abatuye umujyi wa huye
kujya bakora sipore ndetse no gusabana mbere yuko bataramirwa nabo bahanzi .
Abahanzi
bose bazitabira icyo gitaramo cya MTN Iwacu na Muzika Festival uyu mwaka muri
izo siporo bagaragaye bishimanye na abakunzi bako kugeza basoje .
Iyo siporo
rusange yazengurutse bimwe mu bice by'umujyi wa Huye bizagusorezwa muri
Kaminuza nkuru y'u Rwanda aho bakoreye imyitozo ngororamubiri itandukanye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 aribwo igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 kizaba kuri stade ya Kaminuza y'u Rwanda guhera i Saa sita kugeza mu masaha ya nimugoroba