Umuhanzi uri
mu bakunzwe mu muziki nyarwanda The Ben yagaragaje ko guhigana ubutwari
byahozeho ashimangira ko ibitaramo bimuhanganisha na Bruce Melodie bifitiye
akamaro umuziki nyarwanda kandi nta rwango bafitanye
Uyu muhanzi
umaze iminsi azengurukana na Bruce Melodie mu bitaramo yateguye byiswe Summer
Country tour, avuga ko ihiganwa ritanga ibyishimo bityo abategura ibitaramo
babyitaho ibitaramo nk’ibyo bikajya biba buri mwaka.
Aganira
n’itangazamakuru The Ben yabazwaga uko yabonye igitaramo bombi bakoreye
Nyagatare anabazwa niba ihangana rye na Bruce Melodie ritaba ririmo n’urwango
rwo mu buzima busanzwe abitera utwatsi.
Yagize ati:
“Bruce ni inshuti ahari ntabwo turi inshuti zihorana, ntituvugana buri munsi
ariko iyo duhuye duhuza urugwiro bigatinda ku muziki rero ntekereza mba ndi mu
mwanya wo kuba ‘Igisamagwe’ hanyuma nawe akavuga ati ndi Kinyusi akagerageza
kugaragaza ko ibyo akora ari byo byiza ariko twese dutanga ibyishimo ku bantu
bamwe.
Rimwe na
rimwe na bo bakavuga bati The Ben yaduhaye indirimbo nziza, cyangwa se Ben
ntabwo yatwemeje. Bruce yaduhaye indirimbo nziza cyangwa se Bruce ntabwo iyi
ndirimbo tuyemeye, mbese duhora turi ku muhate kugira ngo dukore ibintu byiza.
Nyuma ya byose icyo bimara ni uko biryoshya imyidagaduro yose, abantu bakishima
abandi bakabona imirimo.”
Akomeza
avuga ko yifuza ko guhiganwa mu muziki byakomeza kuko bifite umumaro bikaba
byarenga bo ubwabo hakaba hanajyamo abandi bahanzi na bo bagahiganwa.
Ati:
“Byahereye muri BK Arena none bizasoreza muri Rubavu nibaza ko cyazajya kibaho
buri mwaka niyo kitasa gutya hagashyirwamo abandi bahanzi guhigana ubutwari
byahozeho mu muco nyarwanda.”
Abakurikiranira
hafi iby’ibyimyidagaduro bavuga ko mu Turere twabanje The Ben yakomeje
kwishimirwa n’abitabiraga ibyo bitaramo cyane cyane bitewe n’udushya twamuranze
ku rubyiniro n’ubwo na Bruce Melodie akomeje kugaragaza uburyo ari umuhanzi
w’umuhanga.
Uretse Bruce
Melodie na The Ben barimo guhigana ubutwari muri ibyo bitaramo hanagaragaramo
Bwiza na Kitoko bose bishimirwa bitewe n’indirimbo zabo zikunzwe baririmbira
abitabira ibyo bitaramo.
Ibitaramo
bya Summer Country Tour byatangiye tariki 13 Kamena 2026, bitangirira mu Karere
ka Musanze nyuma bakurikizaho Nyagatare aho bataramiye tariki 20 Kamena, bakaba
basigaje gutaramira i Bugesera tariki 27 Kamena mu gihe bazasoreza i Rubavu tariki
4 Kamena 2026.
Like This Post? Related Posts