Umuhanzi
Bizimana Amani wamamaye nka Amalon yahishuye icyakomye mu nkokora umushinga wa
Alubum ye yari yateguje ko azashyira hanze muri Mutarama 2026 bikaba bigeze
muri Kamena atarayimurika avuga ko amikoro yabaye make ariko uyu mwaka uzasiga
Abanyarwanda bayibonye.
Ni Alubumu
ye ya mbere ateganya gukora nyuma y’imyaka irindwi amaze mu muziki akaba yari
yatangaje ko ari cyo gikorwa azakora kimugarura mu muziki nyuma y’uko yari
amaze igihe adasohora indirimbo.
Ubwo
yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival
cyabereye i Huye, Amalon yagaragaje ko yagize imbogamizi z’amikoro make ariko
2026 izarangira yamaze kuyisohora.
Yagize ati :
“Kugira ngo Alubumu igere ahantu hose uko nabishakaga byari bingoye nayisohora
yose icya rimwe byansabye ko mbiha igihe ndavuga nti igice cy’ayo cya mbere
nagisohora mu mezi atandatu hanyuma isigaye nkagisohora mu kwezi kwa Karindwi.
Avuga ko
kubera ko ari we wirebaho mu rugendo rwe rw’umuziki n’ikipe bakorana ariko
yahisemo kuyisohora mu bice bityo umwaka ukazashira yose yarageze hanze mu
rwego rwo kuyimenyekanisha.
Ati: “Sinari
mfite inzu itunganya umuziki mbarizwamo kandi ntabwo nari mpagaze neza mu
mufuka, ndibaza nti se ko abana b’u Rwanda bakunda kubona indirimbo bakayumva
neza, uwakora, n’igisigaye nkazagikoraho nyuma, icyakora 2026 izarangira yamaze
gusohoka yose bityo ikazajya hanze abantu bayizi.”
Amalon
yatangajwe n’urukundo abantu bamwerekeye i Huye anasezeranya abakunzi b’umuziki
we ko ibyo babonye muri ako karere bizikuba kenshi mu tundi Turere asigaje
gutaramiramo mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.
Uretse
Amalon wanyuze abakunzi be mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival barimo Chriss
Eazy, Marina Debora, Kivumbi King, Bushari,Ross Kana, Kenny Sol, Devis D,
biyongeraho abanyabigwi begukanye rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu
myaka itandukanye bazajya basimburana mu turere ibyo bitaramo bizaberamo.
Biteganyijwe
ko ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizabera mu Turere turimo Ngoma kizaba
tariki 27 Kamena, Muhanga ku ya 4 Nyakanga, Karongi k u wa 11 Nyakanga ,
Akarere ka Nyagatare kakazasusurutswa tariki 18 Nyakanga, nyuma yahoo
bikazerekeza mu Karere ka Musanze ku wa 25 Nyakanga hanyuma ibyo bitaramo
bikazasoreza muri Rubavu tariki 1 Kanama 2026.