• Imyidagaduro / ABAHANZI

 Umunyamakuru Uwamwezi Daphine wamamaye nka Bianca, yavuze ko imyaka itatu amaze ari umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival yamubereye urugendo rwuzuyemo amasomo, ubunararibonye n’iterambere mu kazi, ashimangira ko ashimira cyane icyizere yahawe n’abategura ibi bitaramo.

MTN Iwacu Muzika Festival yatangiriye i Huye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, aho yitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki. Biteganyijwe ko izakomereza mu Karere ka Ngoma ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, mbere yo gukomereza mu tundi turere tw’Igihugu.

Bianca  mbere  y’igitaramo yatangarije  umunyamakuru wa BTN Rwanda  yavuze ko imyaka itatu amaze ayobora ibi bitaramo ari igihe cyamuhaye byinshi, haba mu kwiyungura ubumenyi no kurushaho gukomera mu mwuga wo kuyobora ibirori n’ibitaramo.

Yagize ati: “Nagize urugendo rwiza, kubera ko buri mwaka twiga ikintu gishya. Turavugurura mu buryo bw’imikorere no mu buryo bw’urugendo rwacu. Ni ikintu cyiza cyane kandi umuntu wese ukunda uyu mwuga aba yifuza kugeraho. Kugeza ubu ndashima Imana kuko byagenze neza.”

Nubwo amaze kumenyera guhangana n’imbaga y’abafana ku rubyiniro, Bianca avuga ko ubwoba butajya bushira burundu ku muntu wese ugiye kuyobora igitaramo, ahubwo ko buba ari kimwe mu bituma umuntu arushaho kwitwararika no gukora neza.

Ati: “Ntihazagire ukubeshya ngo kujya kuri ‘stage’ ntibimutera ubwoba. Umuntu wese uzi ko ugiye kujya ku rubyiniro, habamo ka kantu ko kwibaza uko abafana bakwakira. Ariko igihe kigera ugatuza ukavuga uti ‘reka mbahe igitaramo cyiza’, ubundi byose bikagenda neza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko kimwe mu bimutera icyizere ku rubyiniro ari uko akenshi aba yakira abahanzi basanzwe bakorana mu bihe bitandukanye, birimo n’akazi k’itangazamakuru, bikamufasha gukora yisanzuye.

Mu myaka itatu ishize, Bianca yakoranye na MC Buryohe mu kuyobora ibi bitaramo. Avuga ko ubufatanye bwabo bwabaye ikintu cyoroshye kuva ku munsi wa mbere bahuyeho.

Yagize ati: “MC Buryohe ni umuntu twahuje cyane kuva tugihura. Mu byo dukunda, uburyo dukoramo n’imbaraga dushyira ku rubyiniro, ibintu byahise byikora. Tumeze nka musaza na mushiki we.

Ntabwo turi inshuti mu kazi gusa, no mu buzima busanzwe turi abantu begeranye cyane. Ni umugisha Imana yaduhaye.”

Bianca kandi yagaragaje ko MTN Iwacu Muzika Festival yagize uruhare runini mu gukura kwe nk’umushyushyarugamba, ashimira cyane ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) bwakomeje kumugirira icyizere.

Ati: “Mfite amashimwe menshi cyane. Mbanza gushimira Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, kuba yaranyizereyemo muri iyi myaka yose. Hari abantu benshi babyifuza kandi babifitiye ubushobozi, ariko kuba yarakomeje kuduhitamo njye na bagenzi banjye ni ikintu cy’agaciro gakomeye tutafata nk’icyoroheje.”

Yongeyeho ko kimwe mu bituma ibi bitaramo bikomeza gukundwa ari uburyo abategura n’ababiyobora bahora biga ku byo abafana baba bifuza, bakagenda bavugurura uko bakora buri mwaka.

Ati: “Mu rugendo rwo gukura kwanjye nk’umushyushyarugamba, buri gitaramo gitwigisha ikintu gishya. Uko twakoze i Huye ntabwo ari ko tuzakora i Ngoma. Tugenda twiga, tureba icyo abafana bashaka n’icyo bifuza kubona kugira ngo barusheho kwidagadura.”

Mu gihe MTN Iwacu Muzika Festival ikomeje kuzenguruka igihugu ku nshuro yayo ya karindwi, Bianca agaragaza ko uru rugendo rutamubereye gusa amahirwe yo kuyobora ibitaramo bikomeye, ahubwo rwabaye ishuri rimufasha gukomeza gukura no kubaka izina rye mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments