Nyuma y’uko
Zari Hassan, atandukukanye n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya bari bamaranye
imyaka itanu, uyu mugabo aravugwa mu rukundo n’umukobwa ukomoka mu Rwanda.
Amakuru
ahari yemezwa n’inshuti za hafi ashimangira ko uyu musore yahise yishumbusha
umuhanzi Kin Bella ukomoka mu Rwanda.
Ibi byaje
bishimangirwa n’amashusho aba bombi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo
Shakib yajyaga gukina umukino w’iteramakofe muri Kenya.
Shakib
yerekeje i Nairobi aherekejwe n’uyu muhanzi Kin Bella aha ni benshi batangiye
kwemeza ko baba bari mu rukundo.
Uyu Kin
Bella yitwa Belinda Niwabo ni umuvandimwe wa Uwase Blandine wamenyekanye mu
Rwanda nka Blandy Starr, umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nka
Izuba TV, Radio&TV10 , Capital FM, n’ibindi.
Kin Bella ni
umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Uganda by’umwihariko akaba azwi mu
ndirimbo nka ‘Sente za pill’, ‘Tonesipata’ n’izindi.
Like This Post? Related Posts