Abashinzwe ubutabazi muri Venezuela bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse nyuma y’imitingito ibiri ikomeye yibasiye iki gihugu hafi y’umurwa mukuru Caracas, igahitana abantu nibura 235, mu gihe abarenga 4,300 bakomerekeye muri ayo mahano.
Mu mijyi ya Caracas na La Guaira, iri ku nkombe z’inyanja ya Atlantika, amakipe y’ubutabazi yakomeje gucukura mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse, aho bamwe mu bari munsi yazo bumvikanaga basaba ubufasha.
Nk’uko Ikigo cy’Amerika gishinzwe gukurikirana ibikorwa by’imitingito (USGS) cyabitangaje, umutingito wa mbere wari ufite ubukana bwa 7.2 ku gipimo cya Richter, hanyuma nyuma y’amasegonda make ukurikirwa n’undi wari ufite ubukana bwa 7.5. Kuba yombi yabereye hafi y’ubutaka byatumye yangiza inyubako nyinshi ndetse iteza ibiza bikomeye.
Abayobozi bafite impungenge ko umubare w’abahitanywe n’iyi mitingito ushobora gukomeza kwiyongera, kubera ko hari abantu benshi bagishakishwa mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse.
Hari kandi abaturage benshi basigaye badafite aho kuba cyangwa batinya gusubira mu nzu zangiritse, bituma barara hanze mu mihanda.
Iyi mitingito yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu saa kumi n’ebyiri n’iminota ine (18:04) ku isaha yo muri Venezuela. Kubera ko uwo munsi wari uw’ikiruhuko, abantu benshi bari mu ngo zabo, ibintu byatumye umubare w’abahuye n’ingaruka z’iki kiza uba munini.
Umutingito ukomeye wahitanye nibura 235 muri Venezuela mu gihe ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikomeje
Like This Post? Related Posts