• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida Kagame yakiriye inzobere mu by’itegeko nshinga zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba baganira kuri iyo ngingo.

Abo bahanga bamaze iminsi mu Rwanda bakira ibitekezo by’abaturage bahagarariye abandi, bakaba baraganiriye kubyo bumva byazibandwaho mu kwindika Itegeko Nshinga rya EAC.

Abaganiriye na Perezida Kagame bari bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uyu muryango, Andrea Ariik Aguer.

Nta bisobanuro burambuye kubyo baganiriye na Perezida Kagame gusa ubwo batangizaga iki gikorwa mu nama yabereye i Kigali mu minsi ishize, abo bahanga bavuze ko ririya Tegeko Nshinga rizafasha mu gutuma n’izindi gahunda zari zitarashyirwa mu bikorwa zihutishwa.

Benjamin Odoki ukuriye izo ntiti mu mategeko akaba yarigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda niwe wabivuze atyo.

Mu biganiro bagiranye n’abo mu Karere ka Rubavu bavuze ko imwe mu ngingo bumva yazashyirwa muri ririya tegeko ari iyo kwagurira amarembo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibitekerezo byose byo mu bihugu bya EAC nibimara kwegeranywa hazabaho kwandika umushinga w’iryo tegeko, ukazagenda unozwa gahoro gahoro kuzageza wemejwe burundu nk’Itegeko Nshinga rya EAC.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments