Sena ya Nigeria
yemeje umushinga w’itegeko ugamije guhindura Itegeko Nshinga, wemerera leta 36
zigize igihugu gushinga inzego za polisi zazo bwite. Ni impinduka zifatwa
nk’izikomeye cyane mu rwego rw’umutekano, nyuma y’uko uyu mushinga wari umaze
kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite mu ntangiriro z’uku kwezi.
Uyu mushinga
uje mu gihe Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano birimo
ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, gushimuta abantu hagamijwe gucunguzwa
amafaranga, ubwicanyi n’amakimbirane akomeje kwibasira ibice bitandukanye
by’igihugu.
Abanenga
uburyo polisi ya Nigeria ikora bavuga ko kuba ifite ubuyobozi bukuru bumwe ku
rwego rw’igihugu byatumye idashobora guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biri
hirya no hino.
Izi
mpungenge zongeye kuvugwa cyane nyuma y’ishimutwa ry’abanyeshuri benshi mu
majyepfo y’uburengerazuba bwa Nigeria, agace kari gasanzwe gafatwa nk’akarinzwe
kurusha utundi.
Abashyigikiye
iri vugurura bavuga ko guha buri leta uburenganzira bwo kugira polisi yayo
bizatuma ibibazo by’umutekano bikemurwa vuba kandi hakurikijwe imiterere y’aho
bibera.
Nubwo iri
vugurura rishyigikiwe na benshi, impuguke mu by’umutekano n’imiyoborere
zigaragaza impungenge ko rishobora guha ububasha bukabije ba guverineri
b’intara.
Bavuga ko
muri Nigeria, aho politiki ikunze kurangwa n’imvururu n’amakimbirane, hari
impungenge ko bamwe mu bayobozi bashobora gukoresha polisi z’intara mu nyungu
za politiki cyangwa mu guhohotera abatavuga rumwe na bo.
Ni yo mpamvu
bamwe basaba ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo kugenzura izo nzego kugira ngo
zidakoresha nabi ububasha zizahabwa.
Nubwo Sena
yamaze kwemeza umushinga, haracyategerejwe ko uhuza ibikubiye mu nyandiko
yemejwe na Sena n’iyari yemejwe mbere n’Umutwe w’Abadepite.
Kubera ko ari
ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ugomba no kwemezwa nibura na bibiri bya gatatu
by’Inteko zishinga amategeko zo muri leta zigize Nigeria mbere y’uko uba
itegeko.
Perezida wa
Nigeria, Bola Tinubu, yatangaje ko ashyigikiye iri vugurura, avuga ko rizafasha
igihugu guhangana n’ikibazo cy’umutekano kimaze igihe gihangayikishije
abaturage.
Iri vugurura
rije mu gihe Nigeria yitegura amatora ateganyijwe muri Mutarama, aho Perezida
Tinubu azaba ashaka kongera gutorerwa indi manda.
Biravugwa ko
iri tegeko ryemejwe burundu, yaaba ari rimwe mu mavugurura akomeye yakozwe mu
rwego rw’umutekano muri Nigeria, rikaba rishobora guhindura uburyo polisi ikora
no kongera ubushobozi bwa leta z’intara mu gucunga umutekano w’abaturage.
Like This Post? Related Posts