Brigadier
General Franco Rutagengwa, Umugaba w’Ingabo z’Itsinda rya Joint Task
Force-Bangui (JTFB) akaba n’umuyobozi mukuru uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri
mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic, yasuye abasirikare b’u
Rwanda bakorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka United Nations
Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African
Republic (MINUSCA).
Uru
ruzinduko rwabereye mu gice cya Sector North East, aho Brig. Gen. Rutagengwa
yasuye Rwandan Battle Group VIII ndetse n’Ibitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa Rwanda
Level 2+ Hospital (RWAMED XI), bikorera muri ubu butumwa bw’amahoro.
Akigera aho
uru ruzinduko rwabereye, Brig. Gen. Rutagengwa yakiriwe na Komanda w’itsinda
ry’ingabo z’u Rwanda, Colonel Dr. Mukwesi Christian, hamwe na Lt. Col. David
Ngabonziza, bayobora ibikorwa by’izo ngabo muri aka gace.
Baganiriye
ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA, uko
umutekano uhagaze ndetse n’uburyo ingabo zikomeje kugira uruhare mu kugarura
amahoro no kurinda abasivili muri Repubulika ya Centrafrique.
Mu butumwa
yagejeje ku basirikare n’abaganga b’u Rwanda bari muri ubu butumwa, Brig. Gen.
Rutagengwa yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye, ubunyamwuga no
kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Yagaragaje
ko indero ari inkingi y’ingenzi ituma ingabo z’u Rwanda zikomeza kubahwa no
kugirirwa icyizere mu butumwa bw’amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Yongeyeho ko
ari ngombwa kubahiriza amabwiriza agenga ibikorwa bya MINUSCA (Standard
Operating Procedures – SOPs), kuko ari yo afasha ingabo gusohoza neza
inshingano zazo no kugera ku ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda ni
kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa
bw’amahoro bwa Loni ku isi. Muri Repubulika ya Centrafrique, ingabo z’u Rwanda
zifite uruhare rukomeye mu kurinda abasivili, gucunga umutekano w’ibice
bitandukanye no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi.
Ibitaro bya RWAMED
XI na byo bikomeje gutanga serivisi z’ubuvuzi ku basirikare ba Loni ndetse no
ku baturage bakeneye ubufasha bwihuse, bikaba biri mu bigo byashimiwe
ubunyamwuga n’ubwitange.
Brig. Gen.
Rutagengwa yavuze ko kubahiriza indangagaciro za RDF, gukorera hamwe no
gukomeza kwitwara kinyamwuga ari byo bizafasha ingabo z’u Rwanda gukomeza
gusohoza neza inshingano zazo no gushyigikira intego za MINUSCA zo kugarura
amahoro n'umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.
Yashimiye
abasirikare n’abaganga b’u Rwanda ku murava n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu
kazi kabo, abasaba gukomeza kuba intangarugero no guhagararira neza igihugu
cy’u Rwanda mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.