• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Murinja, Umudugudu wa Kana, habonetse umurambo w’umuntu w’umugore utaramenyekana imyirondoro, wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Kamena 2026. 

Abaturage bavuga ko mu gitondo cyo ku wa 25 Kamena 2026, ari bwo babonye umurambo wa nyakwigendera, yishwe mu buryo bukomeye aho yasanzwe yaciwe ijosi, ndetse umutwe ugusangwa washyizwe mu kwaha, ibintu byateye ubwoba abatuye muri aka gace.

Abo baturage bavuga ko batazi uwo muntu, bavuga ko atari umuturage usanzwe uzwi muri ako kagari, bikaba bikekwa ko yaba yazanywe n’abamwishe cyangwa yari anyuze muri ako gace.

Umwe mu baturage yagize ati: “Twamubonye mu gitondo, twese dutungurwa n’uburyo yishwe. Ntabwo tumuzi hano, turasaba ko iperereza ryakorwa rigashyira ahagaragara abamwishe.”

Bavuga ko iki gikorwa cy’ubugome cyabateye impungenge, bagasaba ko inzego z’umutekano zakomeza iperereza kugira ngo abakoze ubu bwicanyi bafatwe bakurikiranwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku byabaye, ndetse ko umwe mu bakekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ayo makuru twayamenye ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage. Hari umwe mu bakekwa wamaze gutabwa muri yombi, akaba ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe iperereza rikomeje.”

Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi bose bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bigikomeje, mu rwego rwo gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse (autopsie), mu rwego rwo kumenya neza icyamwishe n’indi myirondoro ishobora gufasha kumumenya.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments