• Amakuru / POLITIKI


Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irega u Rwanda ibyaha bikomeye ivuga ko rumaze imyaka irenga 30 rukorera ku butaka bwayo.

Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko iki kirego kigamije gusaba urukiko gutangaza ko u Rwanda rufite inshingano mpuzamahanga ku byo ivuga ko ari ukurenga ku masezerano mpuzamahanga, arimo ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, kurwanya ivangura rikorerwa abagore ndetse no kurwanya iyicarubozo.

RDC ivuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 30 ishize, abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bagizweho ingaruka n’ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuvanwa mu byabo ku gahato ndetse n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa igitsina.

Muri iki kirego, ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, “ingabo z’u Rwanda (APR/RDF), hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe, iyobowe cyangwa igenzurwa n’u Rwanda, zakoze ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo."

RDC ivuga ko ibyo bikorwa byibasiye inkambi z’impunzi, imidugudu n’imijyi yo mu burasirazuba bw’igihugu, bigateza impfu nyinshi, kwimurwa kw’abaturage benshi ndetse n’imibabaro ikomeye.

Iki gihugu kandi kivuga ko ibyo birego bikomeza kugaragara mu gihe cy’Intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo ndetse no mu zindi ntambara zakurikiyeho, kikavuga ko u Rwanda rwakoresheje ingabo zarwo ndetse n’imitwe irimo AFDL, RCD, CNDP na M23/AFC.

RDC yasabye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera gutegeka u Rwanda guhagarika ibyo ivuga ko ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, gutanga icyizere ko bitazasubira, ndetse no gutanga indishyi ku gihugu no ku bantu ivuga ko bahohotewe.

Minisiteri y’Itangazamakuru ya RDC yavuze ko gutanga iki kirego ari ukugaragaza ko iki gihugu cyiyemeje gukemura amakimbirane mu mahoro no gukoresha inzira z’amategeko mpuzamahanga.

Yagize iti: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizeye byimazeyo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kandi ikomeje guharanira ko amategeko aruta gukoresha imbaraga, kugira ngo ubutabera bugerweho ku bahohotewe.”

Iki kirego kije mu gihe umubano hagati ya Kinshasa na Kigali ukomeje kuba mubi kubera amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane ibikorwa bya M23/AFC, aho RDC ikomeje gushinja u Rwanda kuyishyigikira, mu gihe Kigali ibihakana.

U Rwanda rwo rushinja Rwanda kuba RDC ikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, ivuga ko ufitanye isano n’abajenosideri, mu gihe impande zombi zikomeza gushinjanya gushaka guhungabanya umutekano no kugira umugambi wo guhirika ubutegetsi, nk’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye abivuga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments