• Amakuru / POLITIKI


Guverinoma ya Uganda yatangaje ko iri gutegura gahunda yo gukura abaturage bayo bari muri Afurika y’Epfo, nyuma y’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga ndetse n’imyigaragambyo ishingiye ku rwango rw’abimukira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda w’agateganyo, Haruna Kasolo Kyeyune, yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala ku Cyumweru, avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo bufashe Abagande bashaka gutaha.

Yagize ati: “Perezida wa Repubulika ya Uganda yategetse ko hategurwa uburyo bwo gukura abaturage ba Uganda muri Afurika y’Epfo nyuma y’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga n’imyigaragambyo y’amatsinda yigenga yanga abimukira.”

Kyeyune yavuze ko gahunda yo kubacyura iri kurangizwa gutegurwa, ndetse ko indege zidasanzwe zizatangira gukora ingendo mu minsi mike iri imbere.

Yakomeje avuga ko abaturage ba Uganda 746 bamaze kwiyandikisha ku bushake bashaka gutahuka.

Yanemeje kandi ko umurambo w’Umunya-Uganda umwe wapfiriye mu gitero cyabereye mu Ntara ya KwaZulu-Natal uzacyurwa mu gihugu, anihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Afurika y’Epfo iri mu bihe bikomeye by’umutekano mbere y’itariki ya 30 Kamena, aho amatsinda arwanya abimukira yasabye abanyamahanga badafite ibyangombwa kuva muri icyo gihugu.

Ibihugu byinshi bya Afurika byatangiye gutegura gahunda zihutirwa zo kurinda no gutahura abaturage babyo, mu gihe hakomeje kwiyongera impungenge z’imvururu n’ihohoterwa bishobora gukomeza kwaduka.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments