• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Imvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye mu Mujyi wa Fushun uherereye mu Ntara ya Liaoning mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bushinwa, aho amazi yuzuye mu mihanda nyuma y’amasaha menshi y’imvura idasanzwe.

Abashinzwe iteganyagihe muri iyo ntara batangaje ko Fushun ari yo yibasiwe cyane kurusha ahandi muri Liaoning, aho mu gace ka Dongzhou hagaragaye imvura irenga milimetero 300 kugeza ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita.

Amashusho yakwirakwiye yagaragaje imodoka zagwiriwe n’amazi mu mihanda yuzuye imyuzure, mu gihe abatabazi bakoreshaga imashini zikurura amazi kugira ngo bayakure mu mihanda.

Amazi yuzuye ivumbi n’ibyondo yarengeye imihanda myinshi, bituma imodoka nyinshi zidashobora gukomeza urugendo.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko imvura yatangiye kugwa ahagana saa cyenda z’amanywa ku wa 3 Nyakanga ikomeza kugeza saa mbiri za mu gitondo ku wa 4 Nyakanga. Ahantu hagaragaye imvura nyinshi kurusha ahandi handitse milimetero 329.2.

Ibiro bya Leta y’u Bushinwa bishinzwe iteganyagihe byatangaje ko ibice byinshi bya Liaoning bishobora kwibasirwa n’imvura nyinshi, inkuba, urubura, umuyaga mwinshi ndetse n’imvura y’umurindi mwinshi mu gihe gito.

Imijyi ya Fushun, Shenyang na Benxi yashyizwe mu rwego rwa kane rw’ibihe by’ikorwa ry’ubutabazi bwihutirwa kubera imyuzure.

Abayobozi kandi baburiye abaturage ko hashobora kuba ibiza bifitanye isano n’imiterere y’ubutaka birimo inkangu n’isenyuka ry’imisozi, kuko hateganyijwe indi mvura nyinshi ndetse n’ibihe bidasanzwe mu bice bitandukanye bya Liaoning.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments