Umunyamategeko wo muri Kenya, Martha Karua, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri icyo gihugu, yareze Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, amushinja kugira uruhare mu ifungwa rye ry’igihe gito no kumwirukana ku butaka bwa Uganda mu buryo avuga ko butubahirije amategeko.
Karua, wari wagiye muri Uganda nk’umwunganizi mu mategeko wa Dr
Kizza Besigye, avuga ko yageze muri icyo gihugu ku wa 22 Kamena 2026, ariko
akangirwa kwinjira n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nubwo yari afite uruhushya
rwemewe rumwemerera kuburanira mu nkiko za Uganda.
Mu
nyandiko yatanze mu Rukiko Rukuru, Karua avuga ko yageze ku Kibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya Entebbe ari kumwe n’abandi banyamategeko, ariko nyuma yo
gushyirwa kashe muri pasiporo ye, yaje gutandukanywa na bagenzi be ajyanwa ku
biro by’umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka.
Avuga
ko nyuma yaho, telefoni ze ebyiri zafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka
nta mpamvu isobanutse yatanzwe, nyuma bakamumenyesha ko atemerewe kwinjira muri
Uganda kubera impamvu z’umutekano zitavuzwe.
Yongeraho
ko nyuma yaje gusubizwa telefoni ze ariko akanga kuzakira, kuko hari impungenge
ko amakuru y’ibanga y’abakiliya be ashobora kuba yararebwe mu gihe zari mu
maboko ya leta.
Inyandiko
z’urukiko zigaragaza ko nyuma yaho, ubuyobozi bwa Uganda bwabwiye Kenya Airways
kumusubiza iwabo, bamushyira mu cyiciro cy’abatemerewe kwinjira mu gihugu,
hashingiwe ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Karua
ariko avuga ko yirukanywe atabwiwe impamvu nyayo, kandi atahawe n’umwanya wo
kwiregura.
Avuga
ko iki gikorwa cyamugizeho ingaruka, ndetse kikabangamira n’uburenganzira bwa
Dr Kizza Besigye bwo kubona umwunganizi yahisemo, bityo bikabangamira
uburenganzira bwo kuburanishwa mu mucyo.
Mu
nyandiko ye, Karua ashingira kandi ku butumwa bivugwa ko bwashyizwe ku rubuga
rwa X rwa Gen Muhoozi, aho bivugwa ko yavuze ko ari we ubwe wategetse ko
yirukanwa, anavuga amagambo akomeye ku rubanza rwa Besigye.
Muri
ayo magambo harimo aho bivugwa ko yagize ati: “Ni njye ubwanjye namwirukanye.
Ntazongera kwemererwa mu gihugu cyacu.”
Karua
avuga ko ibi bigaragaza ko Gen Muhoozi ari we wafashe icyemezo cyo kumwirukana,
nubwo afite umwanya wa gisirikare utamwemerera kwivanga mu byemezo by’abinjira
n’abasohoka.
Yongeraho
ko ingingo ya 208 y’Itegeko Nshinga rya Uganda igaragaza ko Ingabo (UPDF)
zigengwa n’ubuyobozi bwa gisivili, bityo Umugaba Mukuru w’Ingabo atagomba
kwivanga mu byemezo by’abinjira n’abasohoka.
Karua
asaba urukiko gutesha agaciro iki cyemezo, avuga ko gishobora guhungabanya
ubwisanzure bw’abanyamategeko, uburenganzira bwo kuburana mu mucyo, ndetse
n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga.
Amakuru
y’urukiko agaragaza ko Dr Kizza Besigye yafashwe mu Gushyingo 2024 i Nairobi,
aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Karua.
Ubushinjacyaha
bwo buvuga ko Karua na Besigye bari bagiye mu bikorwa bivugwa ko bigamije
gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Uganda.
Bwanagaragaje
ko hari n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Erias
Lukwago, bagiye mu nama zabereye hanze ya Uganda, bivugwa ko zagiraga uruhare
muri uwo mugambi.