Ibihumbi
n'ibihumbi by'Abanya-Iran bambaye imyambaro y'umukara bateraniye kuri iki
Cyumweru i Tehran mu munsi wa kabiri w'imihango yo gusezera bwa nyuma ku wahoze
ari Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.
Abitabiriye
uwo muhango bahuriye mu nyubako ya Grand Mosalla, aho habereye amasengesho yo
kumusezeraho no kumuha icyubahiro cya nyuma yo kuyobora Repubulika ya Kisilamu ya Iran mu
gihe cyegereye imyaka 40.
Mu rugendo
rwo guherekeza umurambo we, abantu benshi bari bitwaje amabendera ya Iran,
amafoto ya Ali Khamenei ndetse n'ibyapa birimo ubutumwa bunenga Leta Zunze
Ubumwe za Amerika. Hari n'abaririmbye cyangwa basakuza amagambo yamaganaga
Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Ali Khamenei
yitabye Imana afite imyaka 86, nyuma yo kugwa mu gitero cy'indege cyagabwe ku
wa 28 Gashyantare, ku munsi wa mbere w'intambara yahuje Iran n'ihuriro
ry'ingabo za Amerika na Israel. Imihango yo kumushyingura yari yarasubitswe
kubera iyo ntambara, ariko yongeye gutegurwa nyuma y'uko impande zombi
zemeranyije agahenge, mu gihe ibiganiro hagati ya Tehran na Washington bikomeje
kuba bitarasubukurwa.
Amasengesho
yo kumusezeraho yayobowe na Ayatollah mukuru Ja'far Sobhani, umwe mu bayobozi
bakomeye b'idini ya Shia ufite imyaka 97. Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian,
yari yitabiriye uwo muhango ari kumwe n'abandi bayobozi bakomeye, barimo
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf.
Icyakora,
Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei wari waratorewe kuzamusimbura,
ntiyagaragaye muri uwo muhango. Nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye
byabitangaje, yakomerekeye mu gitero cyo ku wa 28 Gashyantare, ari na yo mpamvu
atitabiriye amasengesho yo gusezera kuri se, mu gihe abavandimwe be batatu bo
bari bahari.
Isanduku irimo
umurambo wa Ali Khamenei yari itwikiriwe n'ibendera rya Iran ndetse
n'igitambaro cye cy'umukara kiranga abayobozi bakuru b'idini ya Shia. Yari
yashyizwe iruhande rw'izindi sanduku enye z'abantu ba hafi bishwe muri icyo
gitero, harimo n'umwe mu buzukuru be.
Leta ya Iran
yatangaje uwo munsi nk'umunsi w'ikiruhuko rusange, ivuga ko abantu barenga
miliyoni 10 bashobora kwitabira ibyiciro bitandukanye by'imihango yo
kumusezeraho. Nyuma y'imyiyereko iteganyijwe ku wa Mbere i Tehran, umurambo
uzajyanwa mu mujyi wa Qom, nyuma ujyanwe muri Iraq, mbere yo gushyingurwa ku wa
Kane i Mashhad, umujyi yavukiyemo.
Uyu muhango
ufatwa nk'ufite igisobanuro gikomeye ku buyobozi bwa Iran, bushaka kugaragaza
ubumwe bw'igihugu nyuma y'ibyumweru byinshi by'intambara, mu gihe umubano mubi
na Israel ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugikomeje n'ubwo habayeho
agahenge.
Mu ijambo
yavugiye ku wa Gatandatu, Perezida Massoud Pezeshkian yashimye uburyo abaturage
bitabiriye iyi mihango, avuga ko ari ikimenyetso cy'uko bashyigikiye Repubulika
ya Kisilamu ya Iran. Yanashinje Israel guteza umutekano muke mu Burasirazuba
bwo Hagati, avuga ko "Abayisilamu batazemera gukandamizwa."
Muri iyo
mihango kandi haje intumwa zaturutse mu mitwe ishyigikiye Iran mu karere,
harimo Hamas, Hezbollah, Islamic Jihad yo muri Palestine ndetse n'inyeshyamba
z'aba-Houthi bo muri Yemen.
Mu rwego rwo
kurinda umutekano, ubuyobozi bwa Iran bwashyize abasirikare n'inzego
z'umutekano benshi mu murwa mukuru Tehran. Hanashyizweho ingamba zo gufasha
abaturage guhangana n'ubushyuhe bwinshi, kuko ubushyuhe bwari buteganyijwe
kugera hafi kuri dogere selisiyusi 40.