Umukinnyi w’imbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yamaganye bikomeye umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, amwita umuntu uteye isoni kandi udakwiriye inshingano arimo, nyuma y’aho avuze amagambo y’ivangura ashingiye ku ruhu no ku nkomoko ya Mbappé ndetse akanamujora ku mashuri yize.
Celeste Amarilla, umwe mu bagize ishyaka Liberal Radical Party muri Paraguay, yanditse ubwo butumwa bwo kwibasira Mbappé ku rubuga rwa X nyuma y’aho Paraguay itsindiwe n’u Bufaransa mu mukino wa 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi.
Mu butumwa bwe bwo gusubiza Amarilla, Mbappé yagize ati:“Madamu Celeste Amarilla, uri umugore uteye isoni kandi udakwiriye inshingano urimo. Ntuserukira Paraguay, igihugu cyagaragaje umutima, ubutwari n’icyubahiro muri iri rushanwa.
Kubera amagambo yawe y’ivangura n’ayo wavuze utabanje gutekereza, isi yose ishobora kwibagirwa urugendo rwiza n’imbaraga zidasanzwe zagaragajwe n’ikipe yanyu muri iri Gikombe cy’Isi, ahubwo ikibuka ishusho mbi y’umuntu wasebeje igihugu cye. Sinzigera nemera ko abantu nkawe bahabwa urubuga rwo gukwirakwiza urwango n’ivangura ku isi yose.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryatangaje ko rigiye gutanga ikirego mu butabera, rivuga ko amagambo ya Amarilla ateye isoni kandi adashobora kwihanganirwa.
Mu itangazo ryaryo, FFF yagize iti:“Aya magambo ni ayo kwamaganwa no guhanwa n’amategeko. Agomba gukurikiranwa n’ubutabera haba mu Bufaransa no mu bindi bihugu. FFF igiye kugeza iki kibazo mu Bushinjacyaha kugira ngo amategeko akore akazi kayo. Aya magambo asebya abayavuze n’abayakwirakwije. Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa bahagarariye igihugu cyacu, kandi igihugu cyacu ni cyo cyatutswe.”
Mbappé yafashije u Bufaransa kubona itike ya 1/4 cy’irangiza nyuma yo gutsinda penaliti yahesheje ikipe ye intsinzi muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu. U Bufaransa buzahura na Maroc i Boston ku wa Kane mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.
Amagambo ya Amarilla yakurikiye ay’uwahoze ari umunyezamu wa Paraguay, José Luis Chilavert, wari wavuze mbere y’uwo mukino ko Paraguay igiye gukina n’“ikipe y’Abanyafurika.”
Ayo magambo na yo yamaganwe bikomeye na Perezida wa FFF, Philippe Diallo, wavuze ko Chilavert ateye isoni.
Diallo yagize ati:“Namaganye ntashidikanya amagambo y’ivangura yavuzwe na José Luis Chilavert ku Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Ni amagambo ahonyanga indangagaciro zo kubahana, ubuvandimwe no kwemera ubudasa mu mupira w’amaguru. Nubwo yigeze kuba umunyezamu w’icyamamare, uyu munsi yitesheje agaciro kubera ayo magambo.”
Iki kibazo cyongeye kwerekana ko ivangura ridafite umwanya muri siporo, by'umwihariko mu marushanwa mpuzamahanga ahuza abantu b'ingeri zitandukanye.
Amagambo yavuzwe na Celeste Amarilla na José Luis Chilavert yamaganwe n'impande zitandukanye, mu gihe Mbappé na FFF bashimangiye ko abakwirakwiza urwango n'ivangura bagomba kubiryozwa, kandi ko umupira w'amaguru ukwiye gukomeza kuba urubuga ruhuza abantu aho kubatanya.
Mbappé yihanangirije umusenateri wa Paraguay wamuvuzeho amagambo y’ivangura: “Ntukwiriye umwanya urimo”
Like This Post? Related Posts