Umuvugizi w’urwego
rw’igihugu rw’Ubugenzacyane mu Rwanda
RIB Dr
Murangira B .Thierry yatangaje
ko Mbabazi Shadia uzwi nka Nka
Shaddy Boo adafunze ahubwo yisabiye kujyanwa muri rehab i Huye
Ibi abitangjae nyuma yaho mu minsi
ishize hari amakuru yakomje gucicikana ko nka Shaddyboo yaba yaratawe muri yombi,
amakuru yizewe ahamya ko yajyanywe mu kigo ‘Isange Rehabilitation Centre’ i
Huye, aho agiye gufashwa kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge.
Amakuru
y’uko Shaddyboo yajyanywe muri ‘Isange Rehabilitation Centre’ aya makuru kandi yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wemeje ko
yoherejweyo ku bushake bwe.
Ati “Ntabwo
Mbabazi Shadia afunze. Ahubwo dushingiye ku bisubizo byo muri RFI, byafashwe
igihe cy’iperereza, ku bushake bwa Shaddyboo, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri
‘rehab’ ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no gufashwa mu
by’imitekerereze ndetse no kugira ngo hatahurwe ikibazo muzi kimutera gukoresha
ibiyobyabwenge.”
Kujyanwa
muri ‘rehab’ kwa Shaddyboo gushingiye kandi ku kumufasha kumenya ikibazo muzi
kimutera gukoresha ibiyobyabwenge.
Shaddyboo
yajyanywe muri rehab ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi havuzwe amakuru ko
yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza wari wabanje kumusindisha.
Mu iperereza
ry’ibanze rya RIB, Yugi Umukaraza wari watawe muri yombi yakurikiranyweho
icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gukoresha
ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu
dosiye y’uyu muhanzi yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho bitegerejwe kumenya
niba nabwo buyiregera urukiko cyangwa bufata icyemezo cyo kumurekura.
Shaddyboo ni
umwe mu bagore bagize izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda by’umwihariko
agakundirwa ikimero cye mu gihe yabaga yasangije abamukurikira amashusho
cyangwa amafoto ye mu bihe binyuranye.
Like This Post? Related Posts