Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump
yongeye gutakagiza umuraperikazi Nicki Minaj ko ari “mwiza cyane” mu
muhango wabereye muri White House, amagambo yahise akwirakwira ku mbuga
nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Aya magambo
Trump yayavuze ku wa Mbere, ubwo yakiraga abatumirwa mu birori bya saa sita
byabereye mu busitani bwa Rose Garden muri White House.
Ubwo
yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo muhango, Trump yabanje gushima Nicki Minaj
nk'umwe mu bantu b'inshuti ze ndetse anavuga ko ari umuntu wubashywe kandi
ufite impano idasanzwe.
Yagize ati: "Dufite
kandi umugore wubahwa kandi mwiza cyane. Ni inshuti nziza, umuntu udasanzwe,
umugore wubahwa na buri wese kandi afite impano nyayo. Nimwakire Nicki
Minaj."
Ayo magambo
yakurikiwe n'amashyi y'abari bitabiriye uwo muhango, mu gihe amashusho yayo
yahise atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayafata nk'ishimwe
risanzwe, abandi bavuga ko ashobora gutuma havuka impaka kubera uburyo Perezida
wa Amerika yamugaragaje.
Nyuma
y'ibirori, Nicki Minaj yagaragaje ko yishimiye ayo magambo ndetse no kwitabira
uwo muhango, ashyira amafoto ku rubuga X.
Yaherekeje
ayo mafoto ubutumwa bugira buti: " bisobanuye ngo, "WhiteHouseBarbie
ari kumwe na Perezida akunda kurusha abandi bose."
Ni ubutumwa
bwashimangiye ko uyu muhanzikazi akomeje gushyigikira Trump ku mugaragaro,
ibintu byagiye bigarukwaho inshuro nyinshi mu myaka ishize.
Mu mezi make
ashize, Nicki Minaj yagaragaye ari kumwe na Trump mu nama yabereye i
Washington, aho yavuze ko ashobora kuba ari we "mufana wa mbere" wa
Perezida wa Amerika.
Icyo gihe
yavuze ko adahangayikishwa n'abanenga uburyo amushyigikira cyangwa ibitekerezo
biba bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko afite uburenganzira bwo
gushyigikira uwo ashaka.
Trump akunze
gukoresha ibirori nk'ibi mu kwakira abantu batandukanye barimo abanyapolitiki,
abacuruzi ndetse n'ibyamamare, aho amagambo avugirwamo akenshi aba intandaro
y'ibiganiro bikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Like This Post? Related Posts