Perezida Paul
Kagame yageze i Genève mu Busuwisi, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya AI for
Good Global Summit 2026, izahuza abayobozi b'ibihugu, abahanga mu
ikoranabuhanga, abayobozi b'ibigo bikomeye n'abafatanyabikorwa batandukanye
bagamije kurebera hamwe uruhare rw'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence -
AI) mu iterambere ry'Isi.
Perezida
Kagame biteganyijwe ko aza gutanga ijambo nyamukuru rifungura ku mugaragaro iyi
nama, ndetse anakore umuhango wo gutangiza ku mugaragaro AI for Good Global
Commission.
Muri uwo
muhango, arafatanya na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze
sosiyete ya Salesforce, usanzwe ari umwe mu bayobozi b'iyi komisiyo. Haraba
harimo kandi Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango
Mpuzamahanga w'Itumanaho (ITU), Perezida Halla Tómasdóttir wa Iceland na Perezida
Alar Karis wa Estonia.
Iyi nama
itegurwa ku bufatanye bw'Umuryango Mpuzamahanga w'Itumanaho (ITU) na Guverinoma
y'u Busuwisi, ikaba y'uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti "Unlocking
AI’s Potential to Serve Humanity", bishatse kuvuga "Gufungura
ubushobozi bw'ubwenge buhangano kugira ngo bukorere inyungu
z'ikiremwamuntu."
Abitabiriye
iyi nama baraganira ku buryo ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano
ryakwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ubuvuzi,
uburezi, ubuhinzi, itumanaho n'izindi nzego z'ingenzi, hagamijwe ko iri
koranabuhanga rikomeza gukorera inyungu z'abaturage bose.
Komisiyo
Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa rya AI ni gahunda yo ku rwego rwo
hejuru ihuza abayobozi barenga 40 baturuka muri za Guverinoma, ibigo
by’ubucuruzi n’ibigo mpuzamahanga, bagamije gutanga ibisubizo ku bibazo bya
tekiniki, ubukungu, imibereho na politiki bijyanye n’ikoreshwa ry’iri
koranabuhanga.