Perezida wa
Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ikoranabuhanga ry'ubwenge
buhangano (Artificial Intelligence – AI) rifite ubushobozi bwo guhindura
ubuzima bw'abaturage no guteza imbere ubukungu bw'ibihugu, ashimangira ko
Afurika ifite amahirwe adasanzwe yo kuba umwe mu bayobozi b'ubukungu bushingiye
ku ikoranabuhanga mu myaka iri imbere.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu
tariki 8 Nyakanga 2026 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama
mpuzamahanga AI for Good Global Summit 2026, iri kubera i Genève mu Busuwisi,
yahuje abayobozi b'ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga, abayobozi b'ibigo
bikomeye n'abafatanyabikorwa baganira ku ruhare rw'ubwenge buhangano mu guteza
imbere imibereho y'abantu.
Perezida
Kagame yavuze ko ubwenge buhangano butakiri ikoranabuhanga ry'ahazaza gusa,
ahubwo bwamaze kuba kimwe mu bikoresho bishobora kwihutisha iterambere mu nzego
zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, imari ndetse n'imiyoborere.
Yagize ati: "Ubwenge
buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw'abantu no gukomeza
ubukungu."
Yasobanuye
ko Afurika iri mu mwanya mwiza wo kugira uruhare rugaragara mu bukungu
bw'ikoranabuhanga kubera imbaraga z'urubyiruko rwayo n'ubwiyongere bw'abaturage
bafite imyaka yo gukora.
Ati: "Afurika
yiteguye kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu mwaka wa
2050, umugabane wacu uzaba ufite abaturage benshi bafite imyaka yo gukora kandi
baziyongera ku muvuduko uruta uw'ahandi hose ku Isi."
Perezida
Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bitagomba kurebera gusa ku ikoranabuhanga
rituruka ahandi, ahubwo bikwiye gushyigikira impano z'abakiri bato no kubaha
amahirwe yo guhanga ibisubizo bikemura ibibazo byugarije umugabane.
Yagaragaje
ko hirya no hino muri Afurika hari urubyiruko rumaze kwerekana ubushobozi
rufashijwe n'ubwenge buhangano, rukaba ruri gukora ibisubizo bishya mu nzego
zitandukanye.
Ati: "Hari
inkuru nyinshi z'intsinzi zigaragaza ibyo urubyiruko rwacu rumaze kugeraho ku
mugabane wa Afurika rwifashishije ubwenge buhangano. Tugomba kurushoramo imari
no kurushyigikira. Bizaba inyungu kuri buri wese."
Perezida
Kagame yashimangiye ko gushora imari mu rubyiruko rwa Afurika atari ugufasha
umugabane gusa, ahubwo ari ishoramari rizagirira akamaro Isi yose kuko
rizongera umusanzu Afurika itanga mu bukungu n'iterambere ry'ikoranabuhanga.
Yagarutse
kandi ku kamaro ko kugabanya icyuho cy'ikoranabuhanga hagati y'ibihugu bikize
n'ibikiri mu nzira y'amajyambere, avuga ko AI izatanga umusaruro mwiza ari uko
amahirwe yo kuyigeraho azaba angana kuri bose.
Yibukije ko
ibihugu bikwiye gushyira imbere politiki zituma ikoranabuhanga rikoresha
amakuru mu buryo buboneye, rikubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi rikubakwa
ku mahame y'ubwisungane n'ubufatanye.
Mu gusoza
ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko intego nyamukuru atari uguteza imbere
ikoranabuhanga gusa, ahubwo ari ukureba niba ririmo gufasha abantu mu buryo
bugaragara.
Yagize ati: "Icy'ingenzi
ni uko niba ubwenge buhangano bugomba gukorera inyungu z'ikiremwamuntu muri
rusange, tugomba kubukoresha neza muri Afurika no mu bindi bice byose
by'Isi."
AI for Good
Global Summit ni imwe mu nama zikomeye ku rwego mpuzamahanga ziga ku ikoreshwa
ry'ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Muri uyu
mwaka, yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu, ibigo mpuzamahanga, amasosiyete
akomeye mu ikoranabuhanga n'impuguke ziganira ku buryo AI yakwifashishwa mu
guteza imbere imibereho y'abaturage, ubukungu n'iterambere rirambye.
Ijambo rya
Perezida Kagame ryibanze ku butumwa bw'uko Afurika idakwiye gusigara inyuma
muri iri koranabuhanga, ahubwo ikwiye kuribyaza umusaruro ishoramo imari mu
rubyiruko, mu burezi no mu guhanga udushya, kugira ngo ubwenge buhangano bube
igisubizo cyubaka ubuzima bw'abaturage no guteza imbere isi muri rusange.