• Ikoranabuhanga / MURANDASI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko isi iri kwinjira mu cyiciro gishya cy’iterambere gishingiye ku makuru (data-driven growth), aho ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) buzaba umusingi w’impinduka zikomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi n’ingufu.

Yabitangaje mu nama mpuzamahanga AI for Good Global Summit 2026 iri kubera i Genève mu Busuwisi, aho yanatangije ku mugaragaro AI for Good Global Commission, komisiyo mpuzamahanga igamije gushaka ibisubizo bifatika byafasha isi gukoresha neza ubwenge buhangano.

Perezida Kagame yavuze ko igihe ibihugu byibandaga gusa ku kugeza internet n’itumanaho ku baturage cyarangiye, ubu hakaba hakenewe uburyo amakuru n’ikoranabuhanga byakoreshwa mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati: "Uyu munsi, guhuza abantu n’itumanaho ntibikiri intego ya nyuma. Ubu twinjiye mu gihe cy’iterambere rishingiye ku makuru. Ubwenge buhangano ni bwo buzatanga umurongo mushya mu nzego zirimo ubuvuzi, uburezi n’ingufu, ndetse no mu zindi nyinshi."

Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’iyi komisiyo atari ugutegura ibiganiro gusa, ahubwo ari ukureba uko AI yakwifashishwa mu buryo budakomeza kongera icyuho gisanzwe hagati y’ibihugu cyangwa abaturage.

Yagize ati: "Nk’abagize iyi komisiyo, inshingano yacu ni ukureba ko izi mpinduka zitazongera amacakubiri cyangwa icyuho gisanzwe gihari."

Yagaragaje ko nubwo akazi kari imbere katoroshye kandi kihutirwa, igikomeye ari uko ibyemezo bizafatwa bitarangirira mu magambo.

Ati: "Akazi kadutegereje karihutirwa kandi tuzahura n’imbogamizi. Intego si ukuganira gusa, ahubwo ni ukureba ko ibyo twemeranyijwe byose bihinduka ibikorwa bifatika kandi bifitiye abantu akamaro."

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro AI for Good Global Commission, Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cyihariye (fireside chat) ari kumwe na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze sosiyete ya Salesforce, usanzwe ari umwe mu bayobozi b’iyi komisiyo, na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), usanzwe ari Visi Perezida wayo.

Nyuma y’icyo kiganiro, Perezida Kagame yayoboye inama ya mbere y’iyi komisiyo afatanyije na Marc Benioff na Doreen Bogdan-Martin.

AI for Good Global Commission ni gahunda ihuje abantu 44 batoranyijwe baturutse mu nzego zitandukanye ku Isi, barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga.

Intego y’iyi komisiyo ni ugushaka uburyo bufatika bwo gukoresha ubwenge buhangano mu gukemura bimwe mu bibazo bikomeye isi ihanganye na byo, birimo ubukene, ibibazo by’ubuzima, uburezi, imihindagurikire y’ikirere, umutekano w’ibiribwa n’iterambere rirambye.

Iyi komisiyo itangijwe mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kongera ishoramari mu bwenge buhangano, mu rwego rwo kwihutisha iterambere no guhangana n’ibibazo byugarije isi, ari na ko hashyirwaho ingamba zo kurinda ko iri koranabuhanga ryakoreshwa mu buryo bwahungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa rikongera ubusumbane hagati y’ibihugu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments