Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yihanganishije abacuruzi n'abandi baturage bahombye nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye Isoko Rikuru rya Ngozi mu ijoro ryo ku wa 09 rishyira ku wa 10 Nyakanga 2026.
Nk'uko abaturage batuye mu Mujyi wa Ngozi babitangaje, umuriro watangiye ahagana saa mbili z'ijoro (20:00), ukwira vuba mu bice bitandukanye by'isoko.
Imodoka z'ishami rishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro zageze aho byabereye nyuma y'igihe, ibikorwa byo kuzimya bikomeza kugeza mu masaha ya nyuma y'igicuku. Icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana, ndetse iperereza riracyakomeje.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Évariste Ndayishimiye yagize ati: “Twatewe agahinda n’inkongi yibasiye isoko ryo mu Mujyi wa Ngozi, aho abaturage bakoreraga ubucuruzi bahombye ibyabo. Turahumuriza cyane abahuye n’iki cyago, tubasaba kudacika intege.”
Amakuru aturuka mu bahagarariye abacuruzi agaragaza ko iri soko rifite ahantu hagera ku 1,400 ho gukorera ubucuruzi, kandi ko nibura 80% by'ibicuruzwa byari birimo byangiritse cyangwa bikongoka burundu.
Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburatangaza agaciro k'ibyangiritse, ndetse nta makuru aratangazwa yemeza niba hari abantu bahitanywe n'iyi nkongi cyangwa bayikomerekeyemo.
Isoko rya Ngozi ni rimwe mu masoko y'ingenzi mu Burundi, rikaba rifite uruhare runini mu bucuruzi bw'imbere mu gihugu. Abacuruzi benshi bo mu mijyi irimo Bujumbura bahakuraga ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, inkweto n'ibindi bicuruzwa byo mu rwego rw'ubucuruzi rusanzwe.
Inkongi zikomeje kwibasira amasoko yo mu Burundi
Iyi nkongi ibaye mu gihe mu Burundi hakomeje kugaragara inkongi zibasira amasoko atandukanye, zigateza igihombo gikomeye ku bacuruzi.
Muri Kamena 2026, Isoko ry'imbaho n'ibiti ryo mu gace ka Jabe, mu Mujyi wa Bujumbura, na ryo ryarahiye.
Muri Gicurasi 2026, Isoko rya Kinama ryibasiwe n'umuriro wangije ibikorwa byinshi by'ubucuruzi.
Muri Mutarama 2026, umuriro watwitse ibicuruzwa byinshi byari hanze ya Bujumbura City Market, izwi cyane nka Kwa Siyoni.
Ubwitabire bw'ubwishingizi mu bacuruzi mu Burundi nabwo buracyari hasi cyane kuko nko mu isoko rya Kinama riherutse gushya mu bacuruzi 400 bagizweho ingaruka n'iyo nkongi 3 bonyine nibo bari bafite ubwishingizi.
Izi nkongi zikurikirana zatumye abaturage n'abacuruzi basaba ko hashyirwa imbaraga mu kongera ingamba zo gukumira inkongi z'umuriro, harimo kongera ibikoresho bizimya umuriro, kunoza imiyoboro y'amashanyarazi no gushyiraho uburyo bwihuse bwo gutabara igihe habaye impanuka nk'izi.
Abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi yibasiye Isoko rya Ngozi ndetse hafatwe ingamba zo kwirinda ko ibyago nk'ibi byakomeza kwisubiramo.
Like This Post? Related Posts