Brigade ya
507 y' Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya
gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yaramaze
amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka
Gatsibo. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga
n'ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza
inshingano z'Ingabo z'u Rwanda.
Umuhango wo
gusoza aya mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK
Mubarakh, ahagarariye Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa
Perezida Paul Kagame.
Gen MK
Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n'imyitwarire myiza
bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo. Yabashishikarije
gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba
basohoza inshingano zabo.
Yibukije
abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba
n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ahora ageza
ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare
kwihanganira ibihe bikomeye no gukora inshingano zisaba imbaraga z'umubiri,
iz'umutima n'ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje
ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro
ushimishije akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa
n'ikinyabupfura, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho bihari.
Umugaba Mukuru w'Ingabo yashimiye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by'umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo budahwema mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi bw'ingabo z'u Rwanda. Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n'abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z'u Rwanda n'Igihugu muri rusange.