Perezida wa
Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere mu gitondo yagiriye uruzinduko i Doha muri
Qatar, aho yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Ikirenga w'icyo gihugu, Nyakubahwa
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Muri uru
ruzinduko, Perezida Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Sheikh Tamim bin
Hamad Al Thani nyuma y'urupfu rwa se, Nyakwigendera Sheikh Hamad bin Khalifa Al
Thani, wahoze ari Emir wa Qatar.
Perezida
Kagame yihanganishije kandi abaturage ba Qatar muri ibi bihe by'icyunamo,
agaragaza ko u Rwanda rwifatanyije na bo mu kababaro batewe no kubura umwe mu
bayobozi bagize uruhare rukomeye mu mateka n'iterambere ry'icyo gihugu.
Urupfu rwa
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani rwashenguye Abanya-Qatar n'inshuti z'icyo
gihugu ku Isi, bitewe n'uruhare yagize mu kuyobora no guhindura Qatar igihugu
gifite ubukungu bukomeye ndetse n'ijambo rikomeye mu rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro
cyabereye i Doha, Perezida Kagame na Sheikh Tamim bagarutse kandi ku mubano
usanzwe urangwa hagati y'u Rwanda na Qatar, ibihugu bimaze imyaka bigirana
ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi,
ishoramari, ubukerarugendo n'iterambere ry'ikoranabuhanga.
Mu myaka
ishize, umubano hagati y'u Rwanda na Qatar wakomeje kwaguka binyuze mu
masezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu no gushora
imari. Ibihugu byombi kandi bikomeje gukorana bya hafi mu rwego rwa dipolomasi
no mu mishinga y'iterambere.
Uruzinduko
rwa Perezida Kagame i Doha rugaragaza umubano wa hafi hagati y'u Rwanda na
Qatar, ndetse n'umuco wa dipolomasi wo kwifatanya n'ibihugu by'inshuti mu bihe
by'ibyishimo n'ibyago.