Umuyobozi
Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yasabye abapolisi
bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro
muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) gukomeza kuzamura ibendera ry’u
Rwanda bakora kinyamwuga nk’uko bisanzwe.
Ni ubutumwa
yabahereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki ya
13 Nyakanga. Ubutumwa bwahawe abapolisi bagera kuri 420 bagize amatsinda atatu;
RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Aimable
Busasa, itsinda rya RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior
Superintendent (SSP) Jean Paul Dominique Nkurunziza, n’itsinda RWAPSU rigizwe
n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Patrick Gashabuka. Aba
bose bakaba bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka
bakorera mu gihugu cya Santrafurika.
IGP
Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kubaka izina ry’u Rwanda bakora neza, barangwa
n’ubunyamwuga kugira ngo barusheho kuzamura ibendera ryarwo ku isi hose.
Yagize ati:
“Mugiye ahantu dufite impamvu nyinshi zo kujyayo, isi yose iziko igihugu cyacu
kiza ku isonga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano by’umwihariko
abaturage b'abasivili barimo ababa mu nkambi z'abavanywe mu byabo n’ibindi
bikorwa bitandukanye bikorerwa muri ubwo butumwa. Murasabwa rero kuzahagararira
u Rwanda neza murushaho kuruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”
Yababwiye ko
ibyo bagenzi babo bababanjirije bakoze kandi byiza bitazabananira ahubwo ko
bagomba kuzakora ibyiza kurushaho kuko babifitiye ubushobozi n’ubushake.
Yagize ati:
“Mugiye ku karubanda aho abantu bose bazi neza ko abababanjirije bakoze neza,
uburyo muzitwara nibyo bizatuma u Rwanda rurushaho gukomeza kugirirwa icyizere,
ntimuzabe arimwe rero mugabanya icyo cyizere rufitiwe. Ntihazagire ukora ikosa
arigambiriye cyangwa arigizemo uruhare kuko hari amakosa yo kwirindwa.”
IGP
Namuhoranye yabasabye kuzafata neza ibikoresho byaba ibyabo kugiti cyabo
n’ibyarusange ndetse no kuzabana neza n’abanyamahanga bazaba bakorana bubaha
imico n’imigirire yabo.
Kuva mu
mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo
kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika, aho kuri ubu
rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari
byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.