• Imikino / FOOTBALL

Ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Aston Villa FC, yatangaje ko yagiranye amasezerano mashya y'ubufatanye na Visit Rwanda, izaba umufatanyabikorwa mukuru w'iyi kipe, umufatanyabikorwa wayo mu rwego rw'ubukerarugendo ndetse n'umutanga wa kawa wemewe n'iyi kipe

Aya masezerano agaragaza indi ntambwe u Rwanda rwateye mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri siporo, aho ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara ku myambaro n'ibindi bikorwa bya Aston Villa, imwe mu makipe akomeye yo mu Bwongereza.

Ubufatanye bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk'icyerekezo cy'ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga, bwerekana ibyiza nyaburanga byarwo, umuco, amahirwe y'ishoramari ndetse n'ubwiza bwa kawa y'u Rwanda.

Nk'umufatanyabikorwa mu bukerarugendo, Visit Rwanda izakoresha urubuga rwa Aston Villa mu kwamamaza ibikorwa by'ubukerarugendo bw'u Rwanda no gukurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi.

Aya masezerano kandi azafasha guteza imbere kawa y'u Rwanda, aho abafana, abashyitsi n'abafatanyabikorwa ba Aston Villa bazajya bahabwa amahirwe yo kuyisogongera no kuyimenyera binyuze mu bikorwa bitandukanye by'iyi kipe.

Ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Aston Villa bwiyongera ku yandi u Rwanda rwagiranye n'amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gukomeza kwamamaza igihugu no guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri siporo, imwe mu nzira zatanze umusaruro mu kumenyekanisha u Rwanda ku Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments