FAME
Football Academy yatangaje ko yatangiye kwakira abana bifuza kwinjira muri iri
shuri ryigisha umupira w’amaguru, hagamijwe kubafasha gukura bafite ubumenyi,
impano n'indangagaciro zibategurira kuzaba abakinnyi beza mu gihe kiri imbere.
Nk'uko
bigaragara ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iri shuri,
kwiyandikisha byaratangiye ku mugaragaro, rikaba rihamagarira ababyeyi
kwandikisha abana babo kugira ngo babashe guteza imbere impano zabo mu mupira
w’amaguru muri ibi biruhuko bikuru bizamara amezi abiri
FAME
Football Academy yavuze ko izajya yakora abana bo mu byiciro bitatu by'imyaka.
Harimo abafite imyaka 5 kugeza kuri 7, abafite 8 kugeza kuri 10, ndetse
n'abafite 11 kugeza kuri 13, buri cyiciro kikazajya gihabwa imyitozo ijyanye
n'imikurire y'abana n'urwego rwabo.
Iri shuri rifite
icyicaro i Nyakabanda kuri Fame Arena, aho imyitozo izajya ibera. Ubuyobozi
bwaryo buvuga ko intego ari ugutoza abana hakiri kare, bakigishwa tekinike
z'umupira, imyitwarire myiza, gukorera hamwe no kubaka icyizere kibafasha
gukomeza gutera imbere.
Mu myaka
yashize, amashuri yigisha umupira w’amaguru yakomeje kugira uruhare runini mu
kuvumbura impano z’abana bato no kuzitegura kuzavamo abakinnyi babigize umwuga.
Amwe muri ayo mashuri yagiye afasha abakinnyi kugera mu makipe akomeye ndetse
no mu makipe y'igihugu, agaragaza akamaro ko gutangira gutoza abana bakiri
bato.
Ababyeyi
bafite abana bakunda umupira w'amaguru basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe,
bakabafasha kwinjira muri FAME Football Academy kugira ngo bahabwe amahugurwa
n'imyitozo ibategurira ejo hazaza.
Ku bifuza
ibisobanuro cyangwa kwandikisha abana babo, bashobora kugana Fame Arena i
Nyakabanda cyangwa bagahamagara kuri 0788 301 863, nk'uko bigaragara ku
itangazo ry'iri shuri.