Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyizeho amabwiriza mashya agenga itegurwa ry’ibinyobwa gakondo bikorwa mu rugo bigategurirwa ibirori, ubukwe, imihango gakondo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi. Aya mabwiriza agamije kurushaho kurinda ubuzima bw’abaturage binyuze mu kongera umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa no gukumira indwara zituruka ku isuku nke.
Nk’uko aya mabwiriza abiteganya, umuntu wese uteganya gutegura
ibinyobwa gakondo birimo urwagwa, ikigage, ubushera, imitobe y’imbuto n’ibindi
binyobwa bidategurirwa ubucuruzi, azajya abanza gusaba uburenganzira Komite
y’Ubuzima y’Umudugudu mbere yo kubitegura.
Mu
busabe bwe, azajya agaragaza ubwoko bw’ikinyobwa ateganya gukora, aho kizanywererwa ndetse n’umubare
w’abagiteganyirijwe, kugira ngo hasuzumwe niba cyateguwe mu buryo butekanye.
Komite
y’Ubuzima y’Umudugudu izajya igenzura ubuziranenge bw’ibigize icyo kinyobwa,
isuku y’aho gitegurirwa, uburyo gitegurwamo ndetse n’ibikoresho bizakoreshwa,
mbere yo gutanga uburenganzira.
MINISANTE
ivuga ko ibinyobwa gakondo bigomba gutegurwa hakoreshejwe amazi meza kandi
yizewe, ibinyampeke bidafite uruhumbu cyangwa ibisigazwa by’imiti ikoreshwa mu
buhinzi, ibitoki bizima, ubuki n’imbuto zujuje ubuziranenge.
Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza rizakorwa ku bufatanye
bw’inzego z’ibanze na Komite z’Ubuzima z’Imidugudu, hagamijwe ko ibirori
n’imihango ihuza abantu benshi birangwa n’isuku, ubuziranenge ndetse no kurinda
ubuzima bw’ababyitabira.