Muri Cameroun
ibura rya Perezida Paul Biya rikomeje gutera impungenge no kubyutsa impaka muri
politiki y'igihugu nyuma y’Iminsi 44 atagaragara mu ruhame
Perezida
Paul Biya, ufite imyaka 93, yavuye muri Cameroun ari kumwe n'umugore we ku wa 7
Kamena, mu rugendo ubuyobozi bwari bwasobanuye ko ari uruzinduko rwihariye
rugufi mu Burayi.
Ariko nyuma
y'uko hashize iminsi irenga 40, Perezida ataragaragara mu ruhame cyangwa ngo
atange ubutumwa ku Banya-Cameroun, ibintu byatumye havuka ibihuha byinshi ku
buzima bwe no ku buryo igihugu kiyobowe.
Nk'uko
ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje ku wa 3 Nyakanga, Paul Biya yaba
yaragiye mu Busuwisi, aho bivugwa ko ari kuvurirwa mu ivuriro ryigenga riri mu
mujyi wa Geneve.
Amakuru
kandi avuga ko bamwe mu bagize umuryango we, barimo umuvandimwe we ndetse n'abana
be babiri, na bo bari muri Busuwisi.
Ibi byatumye
muri Cameroun, cyane cyane mu murwa mukuru Yaoundé, hakwirakwira ibihuha
byinshi ku mpamvu Perezida akomeje kutagaragara, mu gihe abanyapolitiki
batandukanye basaba ibisobanuro birambuye.
Mu mpera z'icyumweru
gishize, umudepite utavuga rumwe n'ubutegetsi, Jean Michel Nintcheu, yanditse
ku mbuga nkoranyambaga asaba Inama Nkuru y'Itegeko Nshinga gutangaza ko umwanya
wa Perezida ushobora kuba warasigaye ubusa bitewe n'igihe kinini amaze adakora
inshingano ze ku mugaragaro.
Iki cyifuzo
cyanashyigikiwe n'umwarimu wa kaminuza akaba n'impuguke mu mategeko, Jean
Calvin Aba'a Oyono, wabigarutseho mu kinyamakuru Actu Cameroun, asaba ko
hakurikizwa ibiteganywa n'Itegeko Nshinga niba Perezida adashoboye gukomeza
inshingano ze.
Nubwo
ibihuha bikomeje kwiyongera, ubuyobozi bwa Cameroun ntiburagira icyo butangaza
ku mugaragaro ku bijyanye n'ubuzima bwa Perezida Paul Biya cyangwa igihe
azagarukira mu gihugu.
Ibura rye
rikomeje kuzamura impaka ku miyoborere y'igihugu, cyane cyane mu gihe Paul Biya
ari umwe mu bakuru b'ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika,
aho yayoboye Cameroun kuva mu mwaka wa 1982.
Like This Post? Related Posts