• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umuvugizi w'Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), Hossein Mohebi, yatangaje ko igihugu cye gifite intwaro nshya kandi zikomeye gishobora gukoresha mu gihe Amerika yaba yongeye kugaba igitero kuri Iran.

Mohebi yavuze ko Iran yakoze intwaro nshya ndetse ikongerera ubushobozi intwaro yari isanzwe ifite, ariko ko zimwe muri izo ntwaro zitarakoreshwa mu ntambara iriho.

Yavuze ko Iran ifite intwaro zikomeye ibitse kugira ngo zizakoreshwe igihe bibaye ngombwa, ashimangira ko igihe zizakoreshwa “isi izabona ibizaba.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Iran ishobora kwagura ibikorwa byayo bya gisirikare, ikibasira utundi turere n’ibindi bikorwa cyangwa ibirindiro bitigeze byibasirwa mbere.

Yongeyeho ko igisirikare cya Iran cyiteguye guhangana n’intambara ishobora kumara igihe kirekire.

Iri gabisha rije nyuma y’uko ibiro bikuru by’ingabo za Iran, Khatam al-Anbiya, bitangaje ko byabonye amakuru avuga ko Amerika ishobora kuba iri gutegura igitero gishya kuri Iran.

Ibyo biro by’ingabo za Iran byavuze kandi ko Amerika na Israel biherutse kugirana inama n’ibihugu bimwe byo mu karere, inama yabereye mu Budage. Iran yavuze ko mu gihe yaba yongeye guterwa, ibirindiro n’inyungu bya Amerika biri mu karere bishobora kuba mu bizibasirwa.

Ku ruhande rwa Amerika, ubuyobozi bw’ingabo zayo zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, bwemeje ko abayobozi bakuru b’ingabo za Amerika, Israel n’ibihugu umunani by’Abarabu bahuriye mu Budage.

CENTCOM yavuze ko iyo nama yari igamije kuganira ku mutekano wo mu karere, ariko ntiyatangaje ko hari igitero gishya kuri Iran kiri gutegurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments