• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abashinzwe kuzimya inkongi z'umuriro mu Ntara ya Spokane, muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje guhatanira kurokora amazu n'ibindi bikorwa remezo biri mu kaga nyuma y'inkongi zikomeje kwibasira ako gace.

Amashusho yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere agaragaza abazimyamuriro bakora amanywa n'ijoro bagerageza gukumira ko umuriro ugera ku ngo z'abaturage.

Ubuyobozi bw'Urwego rushinzwe kuzimya inkongi muri Spokane bwatangaje ko rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rukize ibikorwa byinshi bishoboka, runihanganisha abaturage bahuye n'ingaruka z'iyi nkongi.

Abayobozi b'ako gace batangaje ko abaturage bagera ku 65,000 bamaze gutegekwa kuva mu byabo mu rwego rwo kubarinda ibyago. Bavuga kandi ko inyubako zirenga 700 zimaze kwangizwa n'umuriro, mu gihe ubuso burenga hegitari 3,200 (busaga 8,000 acres) bumaze gushya kuva iyi nkongi yatangira ku wa Gatandatu.

Kugeza ubu, amakipe y'abazimyamuriro aracyahanganye n'inkongi za Fairview Fire na Old Trails Fire, mu gihe iperereza ku rugero nyakuri rw'ibyangiritse rigikomeje.

Nta muntu uratangazwa ko yapfuye cyangwa wakomeretse, ariko inzego z'ubutabazi zivuga ko hakiri kare kumenya ingaruka zose zatewe n'izi nkongi.

Izi nkongi ni kimwe mu bibazo bikomeje kwibasira Leta ya Washington, aho akarere ka Pacific Northwest kari guhura na kimwe mu bihe bikomeye by'inkongi z'umuriro mu myaka irenga 30 ishize, bitewe ahanini n'ubushyuhe bukabije n'izuba rimaze igihe ritagwa, bikomeje gufasha umuriro gukwira vuba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments