Irenge
Christian n’umugore we Uwankusi Linda, uzwi nka Lynda Priya muri sinema
nyarwanda, basabye imbabazi nyuma y’ikiganiro bagiranye ku muyoboro wabo wa
YouTube, cyavugiwemo amagambo yakomerekeje bamwe mu bakobwa n’abagore babyariye
iwabo.
Iki kiganiro
cyaje gikurikira umwuka mubi wari umaze iminsi ugaragara ku mbuga
nkoranyambaga, aho muramukazi wa Lynda, Nkusi Queen, na we yari yavuze ku
makimbirane yari amaze kuvugwamo umuryango wabo.
Mu kiganiro
cya Christian na Lynda, hari aho bagarutswe ku mvugo bamwe mu bakoresha imbuga
nkoranyambaga basanze isuzugura abagore n’abakobwa babyariye iwabo, cyane cyane
abatari barashyingiwe.
Amagambo
yavuzwe yateje bamwe kubabara no kuyamagana, bavuga ko ashobora gutera ipfunwe
no gutesha agaciro abagore banyuze muri iyo nzira y’ubuzima.
Nyuma
y’ibitekerezo byakomeje gutangwa, Christian na Lynda basangije ubutumwa ku
rukuta rwabo rwa Instagram basaba imbabazi buri wese waba yarakomerekejwe
n’amagambo yavugiwe muri icyo kiganiro.
Bavuze ko
ibyo bavuze babikoreshejwe n’umujinya, ariko ko batari bakwiye gukoresha imvugo
ishobora kubabaza cyangwa gutesha agaciro abandi.
Mu butumwa
bwa Christian yagize ati "Ku bakunzi banjye bose, umuryango, Team C na
Team L ndetse n’abashyigikira umuryango wacu, ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima
ku mashusho yacu aheruka ndetse n’amagambo twakoresheje ubwo twasubizaga umuntu
wari wibasiye umuryango wacu.”
Yakomeje
agira ati “Twavugaga tubitewe n’uburakari n’umujinya, ariko ibyo ntibisobanura
cyangwa ngo bitume amagambo mabi twakoresheje aba ayemewe. Ndemera inshingano
kandi mbasabira imbabazi mbikuye ku mutima ku muntu uwo ari we wese ushobora
kuba yarababajwe.”
Aba bombi
basabye imbabazi mu gihe ikibazo cyabo n’umuryango wa Lynda cyari kimaze iminsi
kivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho impande zitandukanye zakomeje gutanga
ibitekerezo ku magambo yavuzwe n’abagize uwo muryango.
Christian na
Lynda bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bakunze gusangiza abakurikira
babo amashusho y’imyidagaduro, cyane cyane Prank zishingiye ku buzima bwabo bwa
buri munsi.
Like This Post? Related Posts