Itorero Inganzo Ngari ryataramiye abitabiriye igiterane All Women Together 2026, kimaze iminsi itatu kibera muri BK Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Iki giterane
cyateguwe na Women Foundation iyoborwa na Apotré Migone Kabera, mu rwego rwo
guhuriza hamwe abagore baturutse mu bihugu bitandukanye kw’isi n’abandi
bitabiriye gahunda igamije kubaka ubufatanye, guteza imbere ubushobozi
bw’abagore no gushimangira uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Mu myiyereko
yabo, abagize Itorero Inganzo Ngari berekanye imbyino n’indirimbo gakondo
nyarwanda, basusurutsa abitabiriye iki giterane ndetse bagaragaza ubwiza
n’ubukungu bw’umuco nyarwanda.
Imbyino zabo
zakiriwe n’amashyi n’impundu by’abitabiriye, aho benshi bagaragaje ko ari
umwanya mwiza wo kwishimira umuco nyarwanda mu gihe cy’igikorwa cyahuje abagore
baturutse mu nzego n’ibice bitandukanye.
All Women
Together 2026 kandi yabaye urubuga rwo kuganira ku ruhare rw’umugore,
ubuyobozi, kwihangira imirimo, ubufatanye n’izindi ngingo zigamije kuzamura
imibereho n’amahirwe y’abagore.
Itorero
Inganzo Ngari ryongeye kugaragaza ko ubuhanzi n’umuco ari bimwe mu bikoresho
bikomeye byo guhuza abantu, gusigasira umurage nyarwanda no kugeza ubutumwa
bwiza ku bantu mu buryo bushimisha kandi bukurura benshi.
Mu kiganiro na BTN Rwanda Serge Nahima Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari
yadutangarije imbamutima z’abagize iryo
torero nyuma yo gutaramira abitabiriye All Women Together 2026
Yagize byari ibyagaciro cyane kuba twaratumiwe muri kiriya giterane kuko
nabo ubwabo ari ari abakristu kandi
bakunda gusenga nubwo itorero
ryose abarigize basengera mu
madini atandukanye ariko bose bagahuhira ku kwemera Imana ndetse no muri gahunda
bagira mu buzima busanzwe bagira
na gahunda yo gusenga .
Yakomeje agira
ati’ ikindi cyiza cyabashimishije si uko bagiye bagiye kwitabira kiriya
giterane bagiye kubyina gusa ahubwo harimo no kumva ijambo ry’Imana ukabyina tunashima
impano yaduhaye yo gususurutsa abakunzi b’itorero
Tumubajije
kuri Gahunda Itorero Ingazo Ngari rifiteye abakunzi baryo nyuma yuko bamaze igihe badatarama
Serge yatubwiye ko baticaye kuko ubu bari mu myiteguro y’igitaramo cyo
kwizihiza Imyaka 20 Itorero Inganzo ngari rimaze riteza imbere umuziki gakondo bise Umurage w’intore kizaba tariki 21 Ugushyingo 2026 muri BK
ARENA ,bakaba basaba abakunzi babo bo
kuzakitabira ari benshi cyane kuko babahishiye byinshi cyane ,