• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangajwe ku mugaragaro ko yatsinze amatora ya Perezida yabaye muri Kanama 2026, nyuma yo kubona 60.49% by’amajwi yemewe.

Komisiyo y’Amatora ya Zambia (ECZ), yatangaje ko Hichilema, uhagarariye ishyaka UPND, yabonye amajwi 2,965,326, mu gihe umukurikiye hafi ari Brian Mundubile wo mu ishyaka NRPUP, wabonye 1,856,217, angana na 37.87%.

Hichilema yatsinze Mundubile ku kinyuranyo cy’amajwi 1,109,109, bityo ahabwa manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Muri aya matora, abiyandikishije gutora bari 8,786,300. Amajwi yemejwe yabaye 4,902,050, mu gihe 126,566 yateshejwe agaciro. Ubwitabire bw’amatora bwageze kuri 57.23%.

Abandi bakandida babonye amajwi make, barimo Harry Kalaba wa Citizens First wagize amajwi 19,070 na Kelvin Fube Bwalya wa Zambia Must Prosper wagize 17,078.

Amategeko ya Zambia ateganya ko umukandida ugize hejuru ya 50% by’amajwi yemewe ahita atsinda mu cyiciro cya mbere, bityo ntihakenewe amatora y’icyiciro cya kabiri.

Impaka ku byavuye mu matora

Nubwo ECZ yatangaje Hichilema nk’uwatsinze, umukandida Brian Mundubile yavuze ko ari we wagize amajwi menshi, ashingira ku mibare yakusanyijwe n’itsinda rye ry’abari bakurikiranye ibarura ry’amajwi.

Mundubile yanashinje inzego z’amatora ko hari ibibazo byagaragaye mu buryo amatora yabayemo, birimo itandukaniro yavugaga ko riri hagati y’amajwi yabariwe ku biro by’itora n’ayatangajwe na ECZ. Yanasabye ko hakorwa iperereza ku birego by’uko abasirikare bagize uruhare mu bikorwa byo kubara amajwi.

Yongeye gushinja Tanzania kugira uruhare mu matora ya Zambia, ariko Leta ya Tanzania yahakanye ibyo birego, ivuga ko bidafite ishingiro.

Ku itariki ya 14 Kanama 2026, nyuma y’umunsi umwe amatora arangiye, ECZ yari yahagaritse by’agateganyo ibarura, ivuga ko hari amakuru y’urugomo rwakorewe bamwe mu bakozi b’amatora ndetse n’impapuro z’itora zari zimaze gushyirwaho ikimenyetso zikibwa mu duce tumwe na tumwe. Icyakora, nyuma yaje gukuraho icyo cyemezo maze ibarura rirakomeza.

Indorerezi zo mu karere ndetse n’iz’amahanga zavuze ko amatora muri rusange yabaye mu mahoro ku biro by’itora bakurikiranye, zisaba impande zose gukomeza gutuza no kubaha ibyemezo by’inzego zibifitiye ububasha.

Hakainde Hichilema, uri ku butegetsi kuva mu 2021, ubu ategerejwe gutangira manda ye ya kabiri nka Perezida wa Zambia.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments