Mu ijoro ryo kuri ki cyumweru ahagana saa yine z’ijoro mu mu murenge wa Mayange muga centre ka Biryogo habereye imirwano mu kabali yavuyemo urupfu, aho Niyonkuru Eric wari ugiye gukiza abasore babiri barwanaga yaterwaga icyuma mu gatuza ahita apfa.
Abaturage bari aho
byabereye bavuga ko Niyonkuru
Eric w'imyaka 19 yabonye abo babarwanaga
barimo na mugenzi we
basangiraga agerageza kubakiza nibwo ngo
yajombwaga icyuma birangira anahasize
ubuzima.
Abazi neza uyu musore
wari ukiri muto bavuga ko bashenguye n’inkuru y’urupfu rwe cyane yari
akiri muto kandi yari aje kubakiza.
Amakuru ava mu
baturage ahabereye ibi byago, bemeza umurambo wa Eric wahise ujyanwa mu Bitaro
bya Nyamata, ndetse ko uwo yakizaga nawe yaje kwitaba Imana azize ibikomere byatewe
n’icyuma yatewe.
Ukekwaho kwica abo bombi yatawe muri yombi.
Inkuru irambuye yirebe
muri iyi Video