• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko abantu bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya y’ibanga kugira ngo babone uko basabiriza, bavuga ko bakeneye amafaranga yo kwivuza ibisebe bafite, bafunzwe.

Abafashwe bafatiwe mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Matyazo, aho hafashwe abantu bane basabirizaga mu masoko atandukanye, basaba ubufasha bw’amafaranga yo kwivuza ibisebe bafite ku myanya yabo y’ibanga. Iperereza ry’ibanze rivuga ko ibyo bikomere bishobora kuba byaratewe ku bushake.

Mu bafashwe harimo umusore w’imyaka 23 y'amavuko, wo mu Murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza. Mu buhamya bwe, yavuze ko amaze imyaka itandatu abikora, aho yahawe imiti yamucaga ibisebe ku myanya y’ibanga kugira ngo ajye gusabiriza, avuga ko ashaka amafaranga yo kwivuza. Yavuze ko amafaranga yakoraga yayahaga uwamusigaga iyo miti, na we akamuhemba 100,000 Frw buri cyumweru.

Gusa, nyuma baza kunaniranwa kuko umukoresha we yamwambuye amafaranga. Uwo musore yahise atangira kwikorera ku giti cye, ajya gusabiriza kandi amafaranga yose yabaga ahawe akayitwarira.

Mu bafashwe kandi harimo umusore w’imyaka 26 y'amavuko, wo mu Murenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru. Na we yashyizweho imiti ku bushake imuca ibisebe ku myanya y’ibanga, nyuma atangira gusabiriza. Yavuze ko yakoreraga uwamusigaga iyo miti, akamuhemba 100,000 Frw ku kwezi, ndetse akamumenyera icumbi akanamugaburira.

Gusa na we baje kutumvikana nyuma yo kuvuga ko uwo yakoreraga yamwambuye amafaranga. Yahise atangira gusabiriza ku giti cye, amafaranga yahabwaga akayitwarira.

Undi wafashwe ni umusore w’imyaka 20 y'amavuko, ukomoka mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi. Yagiye i Kigali ahura n’umuntu bumvikana ko agiye kumusiga imiti imuca ibisebe ku bushake, akamujyana i Rusizi kugira ngo ajye gusabiriza, hanyuma amafaranga akusanyije akajya ayaha uwamusize imiti, na we akamuhemba 100,000 Frw ku kwezi.

Nyuma uwo muntu yaje kumwambura, bituma atangira kwisabiriza ku giti cye no kwitwarira amafaranga yose yabaga amaze kubona.

Undi watawe muri yombi ni umugore w’imyaka 27 y'amavuko, ukomoka mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. Yabanaga n’umwe mu bantu bakekwaho kuba yaracishijwe ibisebe ku bushake ku myanya y’ibanga, aho babanaga nk’umugore n’umugabo. 

Uwo mugore yajyanaga n’umugabo we mu isoko nk’umurwaza igihe yabaga asabiriza.

Bombi mu buhamya bwabo bavuze ko bari bumvikanye ko bazajya i Kigali gushyirwaho imiti imuca ibisebe ku ibere, kugira ngo bombi bajye bajyana gusabiriza.

Amakuru avuga ko abafashwe bose bakoreraga umuntu umwe wo mu Mujyi wa Kigali, wari ufite umukozi ubakurikirana ibikorwa, akaba yari mushiki we. Nyuma baje gutandukana kubera kubahemba nabi, ndetse rimwe na rimwe bakamburwa amafaranga, bituma batangira gusabiriza nta muntu bashyikiriza amafaranga.

Abafashwe kandi mu buhamya bwabo bavuze ko imiti bakoreshaga mu kubatera ibisebe ku bushake yazanwaga n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali. Iyo bagendaga mu masoko gusabiriza, babaga bafite indangururamajwi bakodeshaga umuntu.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko aba bantu bafashwe kandi ko bari gukurikiranwa. Yagize ati: “Yego twabafashe, operasiyo irakomeje. Andi makuru muzayamenyeshwa nyuma.”

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese n’abandi bashobora kuba bari inyuma y’ibyo bikorwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments